Gukodesha ubutaka mu Rwanda bigenwa n'iteka rya ministiri numero 03/07/2022.[1] mu buryo bwo gukodesha ubutaka bugizwe n'ibyiciro bitandukanye birimo gukodesha ubutaka mu buryo burambye, uburyo bwo gutiza no gukodesha ubutaka bwa leta.[1]

Gukodesha ubutaka mu buryo burambye

hindura

Mu gihe cyo gukodesha ubutaka mu buryo burambye habanza gutegurwa amasezerano yo gukodesha ubutaka mu buryo burambye ategurwa n'ikigo gifite inshingano y'imicungire y'ubutaka, hakabaho igikorwa cyo gushyiraho umukono ku masezerano bikorwa n'umubitsi mukuru w'inyandiko mpamo z'ubutaka cyangwa umubitsi w'inyandiko mpamo z'ifasi ubutaka buherereyemo bigakorwa mu izina rya leta, ndetse umukono ushobora gushyirwaho n'umuntu (uri gukodesha) cyangwa umuhagarariye wemewe n'amategeko.[1]

Icyitonderwa nuko mu gihe ubutaka bugiye gukorerwa amasezerano ari ubw'umubitsi mukuru w'inyandiko mpamo z'ubutaka cyangwa bukaba ari ubwabo bafitanye isano nibura ku gisanira cya mbere, icyo gihe amasezerano ashyirwaho umukono n'umubitsi w'inyandiko mpamo z'ubutaka mu ifasi ubutaka buherereyemo. Mu gihe ubutaka buri mu ifasi akoreramo bushyirwaho umukono n'Umubitsi mukuru w'inyandikompamo z'ubutaka.[1]

Gutiza no gukodesha Ubutaka bwa leta

hindura

Gutiza cyangwa gukodesha ubutaka bwa leta bishobora gukorwa binyuze mu nzira y'ipiganwa cyangwa bigakorwa bitanyuze mu nzira y'ipiganwa.[1]

Inyandiko zifashishijwe

hindura
  1. 1.0 1.1 1.2 1.3 1.4 https://archive.gazettes.africa/archive/rw/2022/rw-government-gazette-dated-2022-07-03-no-special.pdf