Grace Divine Iradukunda

Iradukunda Grace Divine wamamaye nka Dj Ira, umwe mu bakobwa bamaze kubaka izina mu mwuga wo kuvanga imiziki mu Rwanda. Izina rye rimaze kumenyekana cyane biturutse ku bitaramo bikomeye agenda agaragaramo birimo nka Primus Guma Guma Super Star, Miss Rwanda, ikiganiro cyo kuri televiziyo y’u Rwanda cyitwa The Jam n’ibindi birori bitandukanye.

Iradukunda Grace Divine ni umwe mu abantu bacuranga umuziki bakunzwe mu Rwanda DJ Ira, uyu mukobwa afite ubuhanga bunyuranye ku mikorere nimikoreshereze y'abimwe mu ibikoresho by'umuziki nka Mexeur

Ababyeyi be bumvaga ibyo arimo ari nka filime

DJ Ira avuga ko yakuze akunda kuvangavanga imziki, bikubitiraho no kuba mubyara we Dj Bisoso( uri mu DJ bakunzwe mu Rwanda) ari byo akora, amusaba kubimwigisha ariko arabyanga amusaba kubanza kurangiza amashuri yisumbuye.

N’ubwo ababyeyi be bumvaga ko atazabishobora, Dj Ira avuga ko yari yifitiye icyizere ko bitamunanira kuko ari ibintu yakunze kuva mu bwana bwe.

Dj Ira yageze mu Rwanda mu mpera za 2015 akajya yigira mu rugo mu gihe cy’amezi 2, ubundi atangira gucuranga mu bitaramo bitandukanye kugeza n’ubu ari ma bakobwa ba mbere bubashywe muri aka kazi.

Uyu mu Dj yamenyekanye cyane mu marushanwa atandukanye n'ibitaramo byinshi hano mu Rwanda twavuga Primus Guma guma super star.

Imbogamizi Dj Ira ahuranazo mukazi ke ka burimunsi...

N’ubwo Dj Ira amaze kubaka izina muri uyu mwuga utisukirwa n’umukobwa ubonetse wese, avuga ko zimwe mu mbogazi ahura nazo, ari uko hari abagabo bamubona bagatekereza ko ari indaya ndetse bamwe bagatangira kumwanjama bamutereta.

DJ Ira umukobwa wifashije…

Nta gihe kinini uyu mwana w’umukobwa amaze muri aka kazi ariko avuga ko kamwinjiriza amafaranga atari make atuma abasha kwibeshaho ndetse agafasha n’umuryango we yasize mu gihugu cy’u Burundi.

Avuga ko mu ashaka kuzaba umu-DJ ukomeye ku buryo agize amahirwe akabona kaminuza yigisha ibijyanye n’uyu mwuga ari yo yajyagamo. Kandi akajyira inama abandi bakobwa ko bakwitinyuka iyi mirimo ikunzwe kwitirirwa ko ikora n’abagabo, gusa na none ngo bakwiye kujya mu bintu babanje kubitekerezaho neza, bategendeye k’uko babona abandi.

Hifashishijwe...

https://rushyashya.net/dj-ira-yavuze-ko-mu-kazi-ke-hari-abamwibeshyaho-bakamwitiranya-nindaya/