Inyandikorugero:Infobox person Gertrude Curtis

Gertrude Curtis
Gertrude Curtis






Gertrude Curtis, kuva mu kinyamakuru cyo mu 1910

Yavutse 1 Werurwe, 1880

Yapfuye 3 Kanama, 1973

Ubwenegihugu Umunyamerika

Andi mazina Gertrude Curtis McPherson (Twongeyeho izina ry'umugabo ryemewe n'amategeko)

Umwuga Umuganga w'amenyo

Uwo Bashakanye Cecil Mack

Ulysses "Slow Kid" Thompson

Gertrude Elizabeth Curtis (1 Werurwe 1880 - 3 Kanama 1973), uzwi kandi ku izina rya Gertrude Curtis McPherson, yari umuganga w’amenyo w’umunyamerika. Yakoze umwuga we igihe kinini i Harlem.

Ubuzima bwambere n'uburere hindura

Curtis akomoka i Bradford, muri Pennsylvania, yari umukobwa wa Stephen Curtis na Agnes Elizabeth Curtis. Se yakoraga umwuga wo kogosha. Curtis Yarangije muri kaminuza ya New York College of Dental and Oral Surgery mu 1909, yabaye umugore w'umwirabura wa mbere wabonye impamyabumenyi mu mwuga wo kuvura rw’amenyo i New York.

Umwuga hindura

Nyuma gato yo gusoza amashuri yiwe yo kuvura amenyo, Curtis yayoboye ivuriro ry'amenyo Bitaro bya Bellevue . Yakoze i Harlem imyaka myinshi. [1]

Curtis yakoraga muri politiki no mu miryango itegamiye kuri leta. Yabaye intumwa mu nama ya Republican State Convention yabereye i Saratoga mu 1918, [2] kandi yongera guhagararira club yitwa Roosevelt Colored Women's Republican mu nama ya Republican State Convention i Chicago mu 1920. Yabaye perezida w'ihuriro ry’abagore b'imyuga n'ubucuruzi i Harlem mu 1932. [3] Yari umunyamuryango wa NAACP, yatanze ikiganiro mu ishyirahamwe rya YWCA no mu itorero Mother Zion ku ngingo z’ubuzima, hanyuma anafasha gukusanya amafaranga yo gufasha ishyirahamwe ryitwa "Sojourner Truth Home for Wayward Girls". [4] Yakoranye umwete muri Harlem Experimental Theatre .

Curtis yagize uruhare mubikorwa by'ubuhanzi by'umugabo we. Yafashije kumenyekanisha igitaramo kidasanzwe cyitwa Shuffle Along ahagana mu 1921, cyari inyungu ya NAACP. Yagiye mu gitaramo cyazengurutse i Burayi mu 1923, kandi akaba yaranayoboye chorale mu kindi gitaramo cyazengurutse i Burayi mu 1929 no 1930. [4]

Ubuzima bwite hindura

Curtis yashakanye na Cecil Mack (Richard Cecil McPherson) wahibye "Charleston" mu 1912; yapfakaye igihe Mack yapfaga mu 1944. Mu 1946, yabaye umugore wa kane wumubyinnyi Ulysses "Slow Kid" Thompson, wari warapfushije umugore we Florence Mills. [5] Curtis yapfuye mu 1973 afite imyaka 93. [4]

Indanganturo hindura

 

  1. Sager, Kate Day. "Bradford native, Dr. Gertrude Curtis, was a pioneering black female dentist" Olean Times Herald (February 2, 2019).
  2. "Elect Four Women to G. O. P." The Chicago Defender (August 3, 1918): 5. via ProQuest.
  3. "Dentist" The Chicago Defender (May 14, 1932): 6. via ProQuest
  4. 4.0 4.1 4.2 Traweek, Alison. "Biography of Dr. Gertrude Elizabeth Curtis, 1880-1973" Biographical Database of Black Woman Suffragists Alexander Street 2016.
  5. Holt, Nora. "Dr. Curtis Weds Slow Kid" New York Amsterdam News (August 31, 1946): 1.

Izindi Ntanganturo hindura