Gatsibo hatewe ibiti byimbuto birenga ibihumbi 38

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bwatangije igikorwa cyo gutera ibiti by’imbuto kuva ku nyubako za Leta, ku mihanda n’ahandi hahurira abantu benshi, muri gahunda yiswe ’Gatsibo igwije imbuto’.

ingemwe z'ibiti by'imyemembe

Ni igikorwa cyatangijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Ukwakira mu muganda rusange wanitabiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera, Amb. Solina Nyirahabimana.

Gatsibo igwije imbuto, ni gahunda yatangiye abakozi b’Akarere buri wese yicukurira imyobo mu busitani bw’Akarere agateramo ibiti azajya akurikirana umunsi ku munsi kugeza byeze.

Muri iyi gahunda haterwa ibiti by’imbuto birimo avoka, imyembe, amacunga, amapera, ibifenesi, ibinyomoro n’izindi mbuto zitandukanye.

Ingemwe z'ibiti by'avoka byo gutera
Gutera ibiti

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yavuze ko iyi gahunda yemejwe n’inama Njyanama, ikaba na gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi, aho buri muturage agomba kugira ibiti by’imbuto nibura bitatu.

Yagize ati "Ku ikubitiro turatera ku nyubako z’ubuyobozi butandukanye, ku Karere, ku mirenge, ku tugari, ku nsengero, ku mashuri n’ahandi henshi. Hose hamwe tuzatera ibiti ibihumbi 38 mu cyiciro cya mbere."

Meya Gasana yakomeje avuga ko mu cyiciro cya kabiri bazatangira mu mwaka utaha, bazaha urubyiruko rw’abakorerabushake akazi ko gukora ubuhumbikiro, hanyuma Akarere kabagurire bya biti bihabwe abaturage babitere mu ngo zabo.

Yavuze ko bateganyije miliyoni 250 Frw zo gushora muri ibi bikorwa, aya mafaranga yose akaba agenewe guhemba urubyiruko rw’abakorerabushake ruzakurikirana icyo gikorwa.

Ati "Turashaka ko umwaka utaha umuntu uzajya ugenda akarere kacu aho azajya anyura hose azajya abona ibiti by’imbuto byafashe, ku buryo mu myaka itatu tuzaba dufite imbuto nyinshi zitandukanye."

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kabarore bishimiye iyi gahunda yo gutera ibiti by’imbuto ku mihanda, biyemeza kujya babyuhira umunsi ku munsi mu gushyigikira ubuyobozi.

Muhongerwe Emiliene yagize ati "Ziriya mbuto nizera zizajya zigaburirwa abana bacu ku mashuri. Ikindi bizajya bifasha mu gukurura imvura n’umuyaga mwiza, njye rero niyemeje kujya mbisukira biriya byo ku mihanda kuko nahaye agaciro imbaraga abayobozi bakoresheje zo kuduterera ibiti."

Pasiteri wa Revelation Church mu Murenge wa Kabarore, Rusaga Alex, yavuze ko

gutera avoka

nk’abanyamadini biyemeje ko nibura buri torero rigomba gutera ibiti 50 by’imbuto.

ibiti by'amacunga

Amashakiro

hindura

http://mobile.igihe.com/ibidukikije/article/muri-gatsibo-hagiye-guterwa-ibiti-by-imbuto-birenga-ibihumbi-38