Gare ya Rwamagana iherereye mu intara y'iburasirazuba akarere ka Rwamagana ikaba ari ikigo abagenzi baruhukiramo mugihe babaye bategereje imodoka, kikaba gikomeye hano mu u Rwanda kuko cyavuguruwe kurwego rushimishije kuko cyatwaye agera muri miliyari imwe na miliyoni Magana ane (1, 390,000,000Frw), mu gihe igice cyatashywe kimaze gutwara angana na 679,676,260.

Umunyamabanga wa Leta muri Muri Minisiteri y’ibikorwaremezo Eng. Jean de Dieu Uwihanganye afungura ku mugaragaro iyi Gare, yasabye abaturage gufata neza ibikorwaremezo nk’ibi baba begerejwe kandi bagaharanira kubibyaza umusaruro bakiteza imbere

Ifite parikingi yakira imodoka 40, ibiro by’aho bakatira amatike n’imiryango y’ubucur[1]uzi 20, aho abagenzi bategerereza imodoka bakaba banahikinga imvura cyangwa izuba n’ubwiherero bwujuje ibisabwa.

  1. https://panorama.rw/gare-ya-rwamagana-izatwara-agera-kuri-miliyari-na-miliyoni-400/