Eric Nkansah
Eric Nkansah Appiah (yavutse ku ya 12 Ukuboza 1974) ni umukinnyi wirukanka ukomoka muri Gana yari kabuhariwe muri metero 100 .
Ni umwe mu bafite amateka y’igihugu mu kwiruka metero 4 x 100 akoresha amasegonda 38,12, yagezeho muri Shampiyona y'isi yo muri 1997 yabereye muri Atenayi aho ikipe ya Gana yarangije ku mwanya wa gatanu ku mukino wa nyuma. [1]
Yitabiriye imikino Olempike yo mu 2004, yageze ku mwanya wa gatandatu mu marushanwa muri metero 100, bityo abura umwanya wo kujya mu cyiciro cya 2 cya marushanwa. Yatsindiye umudari muri Shampiyona nyafurika 2006
Ibihe byiza yagize ni amasegonda 10.00, yagezweho bwa mbere muri kamena 1999 i Nuremberg . Kugeza ubu agahigo ko muri Gana ni iya Leonard Myles-Mills na masegonda 9.98.
Reba
hindura- ↑ Commonwealth All-Time Lists (Men) - GBR Athletics
Ihuza ryo hanze
hindura- Eric Nkansah at World Athletics