Dorper Wind Farm (Imbaraga z'amashanyarazi ziva mu muyaga)

Sitasiyo ya Dorper Wind Power ni sitasiyo ikusanya imbaraga z'umuyaga ikazibyazamo amashanyarazi angana na Megawatt 100 (horsepower 130,000) bityo bigatuma ikora urugomero rw'amashanyarazi ruherereye mu ntara ya Cape y'Iburasirazuba muri Afurika y'Epfo .

Umushinga wa Dorper Wind Farm

Ibikorwa by'ubucuruzi bya sitasiyo y’amashanyarazi byatangiye mu mwaka wa 2020, ndetse n'imbaraga zikurwa mururwo rugomero zigurishwa muri sosiyete y'igihugu ikora amashanyarazi muri Afurika y'epfo Eskom, hashingiwe ku masezerano y’imyaka 20 yo kugura amashanyarazi (PPA). [1]

Aho biherereye hindura

Iyo sitasiyo y’amashanyarazi iherereye hafi ya Molteno, mu Mujyi wa Enoki Mgijima, mu Ntara ya Cape . [2]

Incamake hindura

Sitasiyo y'amashanyarazi igizwe na turbine 40 zifata umuyaga zo mu bwoko bwa Nordex N100, buri imwe ikaba ifite megawatt 2,5 igiteranyo cyose hamwe n'ubushobozi bwa MW 100. [2]

Abashinzwe iterambere hindura

Sitasiyo y'amashanyarazi yatejwe imbere kandi ifitwe n'ishyirahamwe rya IPP mpuzamahanga n'abanyemari. Sitasiyo y'amashanyarazi yubatswe, iterwa inkunga kandi ikoreshwa n'ishyirahamwe ryoherejwe na Sumitomo Corporation na Rainmaker Energy. [3]

Reba kandi hindura

  • Urutonde rw'amashanyarazi muri Afrika y'epfo

Amashakiro hindura

  1. "About Us". Dorper Wind Farms (in Icyongereza). Retrieved 2023-02-21.
  2. 2.0 2.1 "Sumitomo Dorper Wind Farm". ppi.worldbank.org. Retrieved 2023-02-21. Cite error: Invalid <ref> tag; name ":0" defined multiple times with different content
  3. https://web.archive.org/web/20220920173036/https://sahris.sahra.org.za/sites/default/files/heritagereports/PIA_Dorper_Wind_Farm_Almond_JE_Jul10_0.pdf