Ishuri rya Wisdom School, ni ishami rya Musanze , bwamuritse ahagaragara Dorone (drone) zakorewe kuri iri shuri, mu rwego rwo gukomeza gushishikariza abanyeshuri gukunda  amasomo ya siyanse ndetse n’ikoranabuhanga,kugirango bizabafashe kwihangira imirimo ndetse no gutanga akazi . [1]

Dorone

hindura

Iyi dorone muri Musanze yakozwe n’umushakashatsi ndetse akaba ari n’Umwarimu kuri iri shuri rya Wisdom School, witwa Engeniyeri Uwizeye , avuga ko ikoranabuhanga ari imwe mu nkingi y’iterambere n’imihindukire myiza y’isi mu kwihutisha akazi . Natekereje gukora Drone, mbitewe ni uko nari maze kumva ko hari impanuka yabereye muri Nyungwe bakaza gutabarwa hashize umwanya muremure, ubu rero hano kuri Wisdom, ndi nk’umurezi dufatanije n’abafatanyabikorwa bacu, tuzaba tumaze gukora Dorone nibura yamara igihe kirekire mu kirere, ku buryo mbese n’umwana uzaba yarize hano azaba amaze kumenya uko ikora no kuyikoresha .[1]

Wisdom School

hindura

Ikigo cya Wisdom School ubu ifite amashami agera kuri ane mu turere nka Rubavu, Nyabuhu, Musanze na Burera, hose hakaba habarirwa abanyeshuri basaga ibihumbi bibiri, kandi bose bigishwa kuvuga indimi neza no kuzandika harimo , , icyongereza, igifaransa, ikinyaranda hakiyongeraho  by’akarusho ururimi rw’Igishinwa, rukoreshwa ku isi n’abantu basaga hafi miliyari 1,5 ku isi .[1]

Amashakiro

hindura
  1. 1.0 1.1 1.2 https://www.rwandayacu.com/musanze-wisdom-school-hakorewe-drone-babyigisha-nabanyeshuri/