Divayi itukura ikunze gukoreshwa mu birori binyuranye ndetse n’abayinywa mu rugo bakaba ari ba bandi dukunze kuvuga ngo barihaye, ni ikinyobwa kiri mu bifitiye umubiri wacu akamaro.

Gusuka divayi itukura mu kirahuri.
Divayi itukura
Divayi itukura

Divayi itukura nibyo iri mu binyobwa bisembuye, nyamara twavugako yihariye kuko yo ntabwo ari byeri, rufuro cyangwa ngo ibe liquor, ahubwo nyine ni divayi. Aho itandukaniye n’ibindi binyobwa bisembuye by’umwihariko ni uko yo nta calorie izamura ndetse ikaba irwanya umubyibuho udasanzwe.

Ni isoko nyayo ya za flavonoids na polyphenols, bikaba ibinyabutabire birwanya uburozi mu mubiri.

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyiza binyuranye bya divayi itukura, ndetse tunavuge inziza uko igomba kuba imeze, dore ko zirimo amoko abiri anyuranye.

Imizabibu bengambo divayi

Ibyiza byayo

hindura

Kurwanya kanseri

hindura

Divayi itukura ikungahaye kuri resveratrol iyi ikaba polyphenol irwanya uburozi mu mubiri, ikaba irinda uturemangingofatizo kwangirika ndetse ikanarwanya indwara za karande. Ibi birwanya uburozi bigira uruhare mu kurwanya no kurinda kanseri by’umwihariko kanseri y’ibihaha na kanseri y’amara.

Irwanya kwibagirwa

hindura

Resveratrol ibonekamo ubushakashatsi bugaragaza ko irinda kwibagirwa akenshi biterwa no kugera mu zabukuru.

Irinda indwara z'umutima

hindura

Nkuko byatangajwe mu kinyamakuru Nature, divayi itukura ibuza ikorwa rya endotherin-1, iyi ikaba poroteyine ituma mu miyoboro y’amaraso hazamo ibinure. Ibi binure bikaba isoko yo kurwara indwara z’imitsi. Divayi kandi ikize kuri procyanidins, zifasha mu gutwika cholesterol mbi bityo bikagabanya indwara zinyuranye z’umutima.

Irwanya kubyimbirwa ni kwipfundika kw'amaraso

hindura

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo nyamerika cyitwa The American Chemical Society bugaragaza ko mu kurinda kubyimbirwa no kwipfundika kw’amaraso divayi itukura irusha ingufu aspirin isanzwe ikoreshwa kuri izi ndwara, cyane cyane zo kwipfundika kw’amaraso. Ibi rero bikaba birwanya indwara z’umutima.

Kugabanya gusaza

hindura

Indwara ziterwa n’izabukuru nko kwibagirwa, gususumira ndetse no kugaragara ko ushaje ku ruhu byose ikirahure kimwe cya divayi ku munsi cyagufasha kubirwanya.

 
Divayi itukura

Irwanya Diyabete

hindura

Divayi ifasha mu kurinda ingaruka ziterwa no kuzamuka kwa diyabete ndetse inarinda ingaruka zo kuba warwara umutima bivuye ku kurwara diyabete.

Gukomeze amagufa no kuyarinda

hindura

Kuba muri divayi itukura dusangamo silicon, bituma kuyinywa byongerera amagufa gukomera no kuremera ndetse bigatuma yuzura imyunyungugu ya nyayo. By’umwihariko ku bagore bari mu gihe cyo gucura kunywa divayi bibongerera phytoestrogens yongerera ubuzima amagufa yabo ndetse ntibabe bagikeneye  guterwa imiti ya HRT iyi ikaba imiti isimbura imisemburo nyuma yo gucura.

Kurinda umuvuduko udasanzwe w'amaraso

hindura

Muri divayi itukura dusangamo provinol iyi ikaba izwiho kurwanya umuvuduko udasanzwe w’amaraso uterwa nuko Nitric Oxide yakozwe nabi.

Kugabanya utubuye mu mpyiko n'umwijima

hindura

Utubuye two mu mpyiko (calcul renal/ kidney stones) hamwe n’utwo mu mwijima (gallstones) ni tumwe mu bitera imikorere mibi y’impyiko n’uwmijima ibi bikagira ingaruka mu mikorere mibi y’umubiri muri rusange. Kunywa divayi ku buryo budakabije ariko buhoraho bifasha mu kurwanya ibi byose.

 
Divayi itukura...

Kurwanya ubwivumbure

hindura
 
Gusuka Divayi itukura

Ku bantu bagira ubwivumbure ku bintu binyuranye nk’ivumbi, umuyaga ndetse n’impumuro runaka, kunywa divayi bibafasha kubirwanya.

Amenyo

hindura

Kunywa divayi itukura biri mu birinda indwara z’amenyo by’umwihariko bikaba biyarinda gucukuka.

Uruhu rwiza

hindura

Uzasanga mu mavuta amwe n’amwe bandikaho ko harimo ibyakuwe mu mizabibu, iyi ikaba ariyo ivamo divayi. Kunywa divayi nabyo ubwabyo birwanya gukanyarara k’uruhu bituruka ku mirasire y’izuba.

Divayi itukura igabanya umuhangayiko “stress”

hindura

Ikirahuri gito cya divayi itukura, gifasha umuntu kwiyumva neza. Ubushakashatsi bwa kaminuza ya California “Université de Californie” bwagaragaje ko divayi itukura irwanya umuhangayiko ku buryo bwihuse.


N’ubwo bimeze bitya, ni byiza ko umuntu ushaka kunywa divayi itukura ku buryo buhoraho, yabanza akabaza muganga, akaba yanamubwira urugero adakwiye kurenza. Ikindi tutakwirengagiza ni uko Divayi itukura ari inzoga. Inzoga kandi iyo zinyowe ku rugero runini zangiza byinshi mu mubiri w’umuntu.

Imiterere ya divayi nziza

hindura

Nkuko twabivuze dutangira hariho amoko 2 ya divayi, divayi y’umwimerere na divayi isanzwe, ariyo iba yanyujijwe mu ruganda.

Divayi rero nziza turi kuvuga hano ni divayi y’umwimerere, iba yakozwe ikuwe mu mizabibu igatunganywa ku buryo butuma nta kindi cyakivangamo. Akenshi mu kuyenga ntihakoreshwa ibikozwe mu byuma mu kurinda ko hari icyakivangamo.

Iyi divayi itukura ikaba nziza kurenza divayi y’umweru, kuko iy’umweru yo rwose iba yanyuze mu ruganda.

Kuri ubu hariho amoko 3 ya divayi twavuga ko ari umwimerere.

hindura
  • Bwa mbere hari iyiba yanditseho “100% organic”. Nkuko izina ribivuga iyi divayi iba yakozwe hakoreshejwe imizabibu 100% y’umwimerere, nta mafumbire mvaruganda n’imiti byakoreshejweho.
  • Bwa kabiri ni iyanditseho “Organic” gusa. Iyi nayo bivugwa ko byibuze 95% by’imizabibu yakoreshejwe ari umwimerere uretse ko yo mu kubikwa hashyirwamo imiti cyane cyane ikozwe muri sulfur, kugirango ibikike igihe kinini.
  • Bwa nyuma ni divayi iba yanditseho “Made from organic grapes”. Iyi bivuze ko byibuze 70% by’ibiyigize nabyo ari umwimerere, uhereye ku mizabibu iyikoze.

Muri macye ngibyo ibyiza bya divayi itukura. Nujya kugura uzarebe ko yakorewe mu bufaransa (France) cyangwa mu butaliyani (Italy) kuko nibyo bihugu kugeza ubu byizewe ko divayi zihaturuka ziba zagenzuwe ko ibyanditse inyuma bihuye n’ibiri imbere.

Twibutsa ko ari ukutarenza akarahure kamwe ku munsi ndetse bikaba byiza nyuma y’ifunguro rya nimugoroba.

Tunywe mu rugero, nkuko bisabwa buri gihe

[1]

[2]

[3]

  1. "Archive copy". Archived from the original on 2023-03-01. Retrieved 2023-03-01.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  2. https://web.archive.org/web/20230301182306/https://yegob.rw/sobanukirwa-ibyiza-byo-kunywa-divayi-itukura/
  3. https://www.kigalitoday.com/amakuru/utuntu-n-utundi/article/irwanya-umuvuduko-w-amaraso-diyabete-dore-ibyiza-bya-vin-rouge-ku-buzima-bw-umuntu