Dative Nakabonye

Dative Nanyekabo ni umunyarwanda, rwiyemezamirimo, yashinze Family Circle Love Lab Organisation (FCLLO) akaba numuyobozi mukuru wicyo kigo.[1]

Amashuri hindura

Nakabonye afite Impamyabumenyi ihanitse mu bijyanye n'ubuzima bwo mu mutwe, impamyabumenyi ya Bachelor mu kubaka amahoro n'amajyambere, n'impamyabumenyi y'ikirenga mu iterambere ry’ubushakashatsi.

Imibereho hindura

Nakabonye abayeho ubuzima bwa buri munsi kubwo kwiyemeza no kwizera ko "Gushyigikira umugore ari ugushyigikira umuryango wose".

Umwuga hindura

Nakabonye yashinze FCLLO ni umuryango ukora bikorwa byo gufasha abantu batishoboye no guhanga udushya mumatsinda yabobantu.atishoboye.Nakabonye hamwe n’umuryango we bashyigikira abagore bo mu cyaro bakorerwa ihohoterwa rikorerwa mu ngo n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina kugira ngo batsinde ihahamuka kandi bahabwe imbaraga.Nakabonye arazwi cyane binyuze mumuryango wa FCLLOyashinze. Uyu muryango we wahindutse ahantu heza ho kwiga kubanyeshuri, abimenyereza umwuga, nabashakashatsi baturutse mubihugu bitandukanye. Ni umwe mu bagize ihuriro ry’igihugu rishinzwe kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo (NFADV).

References hindura

  1. https://rw.usembassy.gov/u-s-embassy-honors-three-rwandan-women-of-courage-2019/