Amazina ye asanzwe ni Muhire Tembwe Christian yamenyekanye nka DMS[1] muri muziki nyarwanda. Azwiho kuba umwe mu bafashe iya mbere ,mu gukundisha abanyarwanda injyana ya Hip Hop. DMS yatangiye kugaragaza impano yo kuririmba ubwo yari afite imyaka umunani gusa, mu mwaka 2003 aba aribwo atangira gushyira hanze bitandukanye. Yaririmbaga cyane mu rurimi rw’Icyongereza.

Mu 2005 ni umwe mu bahanzi[2] bakoranaga na BZB muri TFP, mu mwaka 2007 yashyize hanze album ye ya mbere. Nyuma y’imyaka ibiri yagiranye amasezerano na Barrick Music aba ari nawe umufasha gushyira hanze album yise “Live & Love” yamuritse mu Ukuboza 2011 iyi album yaje ikurikira iyo yashyize hanze mu mwaka 2007 yise “Peace”.

DMS yamenyekanye mu ndirimbo zirimo “Kigali City”, “Yego” , “To the Lost ones”, “Bari hehe?”, “It’s over” yakoranye na Cassa Manzi n’izindi.[3]

Reba aha hindura

  1. "Archive copy". Archived from the original on 2022-09-28. Retrieved 2022-09-28.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  2. https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/Nshobora-kugaruka-nk-umuhanzi-mu-gihe-urwego-rwa-Hip-Hop-rwakomeza-kuzamba-DMS
  3. https://inyarwanda.com/inkuru/57622/dms-ni-umuraperi-w-57622.html