Cato Institute
Cato Institute nawo ni umurynago w Abanyamerika ukorera i Washington, ntuharanira inyungu kandi nawo ushyigikiye ubwisanzure bw’amasoko. Ku bwawo, hari ibikorwa bimwe na bimwe Leta yagiramo uruhare ibindi ikabiharira abikorera ku giti cyabo. Uvuga ko ubwisanzure bw amasoko, uburenganzira ku mutungo no kugendera ku mategeko ari ngombwa kugira ngo ubukungu butere imbere ndetse n’ibidukikije bibungabungwe, Leta ikitabazwa gusa aho bahuye n’inzitizi. Kuri wo kandi Ikomatanyabukungu ni igisubizo cy’ibibazo gitanga n’amahoro.