Bruce Melodie

Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melodie ni umwanditsi w'indirimbo n'umuririmbyi w'umunyarwanda.


AmatekaEdit

Bruce melody ni umuhanzi nyarwanda w' icyamamare [[Itahiwacu]] akoresha izina ry’ubuhanzi rya Bruce Melodie yavutse mu 1992, avukira i Kanombe. Ise yitwa Gervain Ntibihangana na mama we Velene Muteteri.

Ni umwana wa kabiri mu muryango w’abana bane. Amashuri abanza yayatangiriye ku kigo cyitwa Camp Kanombe, i Kanombe. Amashuri yisumbuye yayatangiriye i Kanombe ahitwa EFOTEC, aza kuyarangiriza ahitwa Islamique i Rwamagana.

Uko yinjiye mu buhanzi akiri muto

Yakuriye mu kuririmba mu rusengero rwa Kanombe (rw’abarokore), avugako yahimbiga indirimbo ariko bakaziha abandi bakaba ari bo bazitera. Ntabwo bamuhaga umwanya wo kwigaragaza.

 
Bruce Melodie mu buzima bwe yagiye arangwa no gukunda akazi maze nyuma bimufasha kwitabira ibitaramo byinshi bitandukanye ku isi.

Ibyo byaramubabaje bituma abivamo. Nyuma aza kujya muri studio mu 2006, kuri Producer Jackson Daddoey ariko iyo ndirimbo ntabwo yigeze irangira. Uwo muproducer ntabwo yarangije indirimbo ndetse na murumuna we, Naason, yaje kumuha nawe iyo ndirimbo iramunanira. Ibyo byatumye acika intege asa nk’uretse umuziki.

Yaje gusubira muri studio mu 2010, akora indirimbo yitwa “Inkovu” ariko kubera amasomo ntabwo yabonye umwanya wo kuyamamaza cyane ngo imenyekane. Yaje gusubira muri studio mu 2011, akora indirimbo yitwa “Ngiye Kubivuga”, nyuma aza gukora “Tubivemo” ayikorewe na Producer Fazzo. Izo nizo ndirimbo yakwita indirimbo ze za mbere. “Tubivemo” yo niyo ndirimbo yakoze yumva ibaye nk’uko ashaka.

Ubuzima bwe n'amashuri yizeEdit

Bruce Melodie yavutse mu 1992, avukira i Kanombe. Se yitwa Gervain Ntibihangana na nyina akitwa Velene Muteteri. Ni umwana wa kabiri mu muryango w’abana bane. Amashuri abanza yayize ku kigo cyitwa Camp Kanombe, i Kanombe. Amashuri yisumbuye yayatangiriye i Kanombe kuri EFOTEC, ayarangiriza kuri Islamique i Rwamagana.

Urugendo rwe mu muzikiEdit

Bruce Melodie yakuze aririmba mu rusengero rw’abarokore i Kanombe, yabahimbiraga indirimbo ariko bakaziha abandi bakaba ari bo bazitera. Ntabwo bamuhaga umwanya wo kwigaragaza. Ibyo byaramubabaje bituma ava muri korari. Nyuma yaje kujya muri studio mu 2006, ku umuntu producer Jackson Daddoey ariko iyo ndirimbo ntabwo yigeze irangira. Ibyo byatumye akomeza gucika intege ndetse asa n’uretse umuziki. Yasubiye muri studio mu 2010, akora indirimbo yitwa “Inkovu” ariko kubera amasomo ntabwo yabonye umwanya wo kuyamamaza cyane ngo imenyekane. Yaje gusubira muri studio mu 2011, akora indirimbo yitwa “Ngiye Kubivuga”, nyuma aza gukora “Tubivemo” ayikorewe na Producer Fazzo[1]. Indirimbo ''Tubivemo'' niyo yatumye amenyekana[2].

Mu mwaka wa 2017, Bruce Melodie yabaye umuririmbyi wa mbere witabiriye ibitaramo bitegurwa na Coke Studio aho yahuriye na abandi bahanzi bo mu bihugu bitandukanye bya Afurika[3].

 
Uyu muhanzi akunzwe n'abantu benshi mu Rwanda arinabyo byagiye bimufasha gutwa ibihembo byinshi binyuranye birimo Gumaguma n'ibindi.

Ibihembo Bruce Melodie yahataniyeEdit

Umwaka Igihembo Ikiciro icyahatanye Ibisubizo Aho Byakuwe
2014 Ibihembo bya Salax Umuhanzi mwiza wa RnB Bruce Melodie Yaracyegukanye [4] [5]
2017 Ibihembo bya HiPipo Indirimbo y'umwaka (Rwanda) Turaberanye Yaratowe [6]
2018 Ibihembo bya Primus Guma Guma Super Star Umuhanzi mwiza Bruce Melodie Yaracyegukanye [7]
2019 Ibihembo bya Salax Umuhanzi mwiza wa RnB Bruce Melodie Yaracyegukanye [8]
2019 Ibihembo bya Salax Umuhanzi mwiza w' umugabo Bruce Melodie Yaracyegukanye [8]
2019 Ibihembo bya Kiss Summer Umahanzi mwiza Bruce Melodie Yaracyegukanye [9]
2019 Ibihembo bya HiPipo Indirimbo ifite amashusho meza Blocka Yaracyegukanye [10]
2020 Ibihembo bya Kiss Summer Indirimbo yúmwaka Saa moya Yaratowe [11]
2020 Ibihembo bya Kiss Summer Umuhanzi mwiza Bruce Melodie Yaracyegukanye [11]

RebaEdit

  1. https://igihe.com/imyidagaduro/muzika/abahanzi/bruce-melodie/biography-24206
  2. http://ninyampinga.com/sections/amakuru-yabo/twaganiriye-na-bruce-melody/
  3. https://www.newtimes.co.rw/section/read/217445
  4. "Archive copy". Archived from the original on 2014-11-18. Retrieved 2021-01-22. 
  5. https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/Salax-Awards-ntiyitabiriwe-cyane-ugereranije-na-mbere
  6. https://bigeye.ug/hipipo-music-awards-heres-full-list-winners/
  7. https://www.newtimes.co.rw/lifestyle/bruce-melodie-reveals-secret-behind-winning-primus-guma-guma-show
  8. 8.0 8.1 https://www.musicinafrica.net/magazine/salax-awards-rwanda-2019-all-winners
  9. https://inyarwanda.com/inkuru/93370/abegukanye-ibihembo-bya-kiss-summer-awards-2019-batangajwe-amafoto-93370.html
  10. https://regionweek.com/the-final-list-of-the-hipipo-music-awards-winners-8th-edition/
  11. 11.0 11.1 https://www.newtimes.co.rw/entertainment/who-won-what-kiss-summer-awards-2020