Bella flowers ni ubuhinzi bw'indabo buherereye muntara y'iburasirazuba mukarere ka Rwamagana mumurenge wa Gishari akagari kakavumu munyengero zikiyaga cya Muhazi hakaba hahingwa indabo nziza zo kujyana mumahanga ikindi kandi wayimenyaho nuko ari umushinga wa leta y'u Rwanda yatangiye 2016[1] kandi uwomushinga ukaba ufite inego yokongera umubare wabantu bose bifuza gukora muruwo mushinga ikindi wamenya nuko habarirwamo abakozi barenga 1000 bityo bigatuma ubuzima bwabaturage bwiyongera.

  1. https://www.minagri.gov.rw/updates/news-details/bella-flowers-company-proves-rwandas-potential-in-floriculture-improves-lives-of-local-residents

Icyo cyanya cyinjiriza akarere miliyoni 54 zikomoka ku misoro y’ubutaka bwubatseho inganda.

Umushinga wa Bella Flowers ukorera ku buso bwa hegitari 45 zigomba kwiyongera, ukoresha abakozi 889 benshi bakaba ari urubyiruko. Kubera kandi ko indabo zangirika kubera umuhanda mubi, ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana buvuga ko muri Mata uyu mwaka, uwo muhanda utangira gushyirwamo kaburimbo.

Rwamagana yabaye igicumbi cy’indabo z’amaroza mu Rwanda hindura

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana buhamanya n’ubw’umushinga w’ubuhinzi bw’indabo ‘Bella Flower Park’ ko aka karere kamaze kuba igicumbi cy’indabo z’amaroza(Rose) kuko ari ho honyine zihingwa mu Rwanda.

Ubuhinzi bw’indabo muri Bella Flower Parc bokorerwa mu Murenge wa Gishari ku buso bwa hegitari 56, kuri ubu izihingwaho indabyo ni hegitari 45  izindi hegitari 11 zizatangira gusarurwa umwaka utaha; kuri izi hegitari 45 hahingwaho ubwoko bw’indabo butandukanye 16.

Rwema Claude, Umuyobozi ushinzwe ubuhinzi bw’indabo n’umusaruro muri Bella Flower, yemeza ko kuva aho izi ndabo zitangiye guhingwa mu Rwanda byakemuye ikibazo cy’uko zagurwaga mu mahanga, ahubwo ubu zikaba zoherezwa kugurishwa aho abanyarwanda bajyaga bazigura.

Yakomeje agira ati: “Indabo z’amaroza mu Rwanda zihingwa gusa mu karere ka Rwamagana, i Rwamagana ni igicumbi cy’indabo z’amaroze mu Rwanda.”

Asobanura ko ubutumburuke bw’i Rwamagana buri kuri Alititide ya 1500 butuma babona indabo nziza kandi nyinshi  zikundwa cyane n’abakiriya babo, asobanura ko hari ibihugu nka Uganda na Kenya bazihinga ku butumburuke bwo hejure bwa metero 2000, izi ngo nubwo ari nziza ariko ntizigira umusaruro mwinshi nk’uwo mu misozi miremire, ariko ngo izi nazo bibaye ngombwa zahingwa mu majyaruguru y’igihugu.

Kuri ubu umusaruro uboneka ku munsi hasarurwa uduti tw’indabo ibihumbi 200 nk’ikigereranyo; ku munsi basohora toni 10 z’indabyo.

Uyu mushinga w’ubuhinzi bw’indabo wagiriye akamaro abaturage bawuturiye, aho abawubonyemo akazi bemeza ko biteje imbere mu gihe gito nk’uko bigarukwaho na Niyonshuti Theogene umaze imyaka ibiri akora akazi ko gutunganya indabo

Yagize ati: “Navuye ku ishuri (arangije amashuri yisumbuye) maze amezi abiri nahise nza hano mbona akazi, ni byinshi maze kugeraho kuko muri iyo myaka ibiri nabashije kubaka inzu y’imiryango itatu mbikuye mu kwizigamira ayo nkorera, rimwe na rimwe nkagura imyaka nkayibika nkazayigurisha ibihe byagenze neza.”

Ruzigana Jean Baptiste we amaze imyaka itandatu akorera muri Bella Flower avuga ko yahaje ari ingaragu, aza gushinga umuryango arubaka, afite umugore n’abana batatu;

Yagize ati: “Abana bariga nta kibazo mbasha kubabonera amafaranga y’ishuri, mbasha kubatangira mituweli nta kibazo, kandi ubuzima buragenda neza, uyu mushinga udufitiye akamaro kanini kuko wakijije abantu benshi ubushomeri ni ikintu twashimira leta cyane kuko yaduhaye iterambere tuva mu bukene.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab yemeza ko indabo z’amaroza zabaye ikirango cyihariye cya Rwamagana, akomeza agira ati: “Kiriya kigo kinjiza amadovize mu gihugu, icya kabiri ni uko bahaye abaturage bacu akazi bakabasha kwikemurira ibibazo bakaniteza imbere, icya gatatu inyungu zigera ku baturage bahaturiye bagurirwa n’abakora muri kiriya kigo.”

Ikigo cya Bella Flower gikoresha abakozi bagera muri 800, hakaba hitezwe ko bashobora kwiyongera bitewe n’uko hagenda hongerwa ubuso buhingwaho.

Mu rwego rwo kurushaho gukundisha abanyarwanda indabo, kuri uyu wa 19 Gashyantare ubwo i Rwamagana hazasorezwa agace ka mbere k’isiganwa ry’amagare ‘Tour du Rwanda’ abaturage n’abashyitsi bazahabwa impano y’indabo zihingwa i Rwamagana.

[1]

AMASHAKIRO https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/Rwamagana-Imishinga-migari-yazamuye-iterambere-ry-abaturage hindura

  1. https://muhaziyacu.rw/amakuru/rwamagana-yabaye-igicumbi-cyindabo-zamaroza-mu-rwanda/