Beatrice Mujawayezu

Beatrice Mujawayezu ni umunyarwandakazi w'umucuruzi akaba n’umufatanyabikorwa wa B-KELANA International (R) Ltd.[1] Afite uburambe bw'imyaka irenga 18 muri mu bugenzuzi hamwe n'ubujyanama mu by'imari. Afite impamyabumenyi ihanitse mu by'imari n'impamyabumenyi y'ikiciro cya kaminuza yakuye muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda Ni umucungamari wemewe ufite impamya bumenyi ya CPA yakuye mu gihugu cya Kenya.[2]

B-KELANA International hindura

B-KELANA International n’ikigo gikomeye cy’ubugenzuzi n’ubujyanama mu by'icungamari ikaba ifite icyicaro i Kigali.[2] Iki kigo gifite intego y'ibanze yo kongerera ubumenyi abacuruzi, amasosiyete, n'imiryango guhitamo ndetse no gucunga neza imari, binyuze mu gukora isesengura ryuzuye ry'imiterere y'ubucuruzi bwawe ukoresheje umutungo ufite.[3]

Aho Akora hindura

Akora mu isosiyete Ngishwanama na Serivisi, afite uruhare rugaragara mu biganiro bijyanye n’imari, ibaruramari, imisoro, imiyoborere y’ibigo, amabwiriza ya AML / CFT, hamwe n’urwego rwigisha ibigendanye no gucunga neza amafaranga.[2]

Reba hindura

  1. https://www.newtimes.co.rw/article/14278/news/featured/featured-b-kelana-welcomes-new-staff-moves-to-revolutionise-auditing-services
  2. 2.0 2.1 2.2 https://www.kelanainternational.com/about-us.html
  3. https://www.kelanainternational.com/