Bashunga Abouba[1] Umunyezamu w’umunyarwanda wakiniraga ikipe ya Rayon Sports, wageze muri Rayon Sports muri 2015 avuye muri Gicumbi FC.

Amateka hindura

Urugendo rwa ruhago hindura

Bashunga Abouba yakuriye mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya APR FC, akinira Marines FC na Gicumbi FC mbere yo kwerekeza muri Rayon Sports[2] yamazemo imyaka ibiri mbere yo kujya muri Kenya mu ikipe ya Bandari FC yamazemo umwaka, Buildcon FC yo muri Zambia na Mukura VS yikojejemo ntiyayikinira. Si ikipe ya mbere yo hanze y’u Rwanda[3] yaba agiye gukinira kuko yakiniye ikipe ya Bandari FC yo muri Kenya ndetse na Buildcon yo muri Zambia.

Ubu aho ari kubarizwa hindura

Umunyezamu w’umunyarwanda wakiniraga ikipe ya Rayon Sports, Bashunga Abouba yamaze gusinyira umwaka[4] umwe ikipe ya FC Setubal yo muri Portugal. Tariki ya 19 Mutarama 2022 nibwo uyu munyezamu yafashe rutimikerere yerekeza muri iki gihugu kurangizanya n’iyi kipe aho byavugwaga ko agiye mu igeragezwa ariko akaba ntaryo yakoze. Yamaze gusinyira iyi kipe ikina mu cyiciro cya 3 amasezerano y’umwaka umwe ariko akaba yari atarahabwa release letter (urupapuro rumurekura).[5]

Reba aha hindura

  1. https://www.isimbi.rw/siporo/article/bashunga-abouba-yamaze-gusinyira-ikipe-yo-muri-portugal
  2. https://inyarwanda.com/inkuru/113705/bashunga-udaheruka-mu-kibuga-yerekeje-muri-portugal-mu-ikipe-ifite-igikombe-cyisi-113705.html
  3. https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/bashunga-abouba-wakiniraga-rayon-sports-yasinye-imyaka-ibiri-muri-zambia
  4. "Archive copy". Archived from the original on 2022-09-29. Retrieved 2022-09-29.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  5. https://www.thechoicelive.com/ikipe-yi-burayi-yatumiye-umukinnyi-wa-rayon-sports