Banki Nyafurika ishora imari

Banki nyafurika ishora imari (AIB) mu icyongereza: African Investment Bank) ni kimwe mu bigo bitatu by’imari by’ubumwe bw’Afurika Yunze ubumwe (AU) hamwe n’ikigega cy’imari nyafurika na Banki nkuru y’Afurika. Ifite icyicaro i Tripoli, muri Libiya.[1]

African Bank Investments Limited (ABIL) Logo
bank ya africa
bank of africa

Amateka

hindura

Inama ya Lome (2000) yemeje itegeko nshinga ry’umuryango w’ubumwe bw’Afurika, risobanura intego, amahame, n’inzego za AU. Ibihugu 27 byo muri Afurika byashyize umukono kuri iki gikorwa, giteganya gushyiraho inzego zitandukanye, harimo n’Inteko ishinga amategeko ya Pan-Afrika[2]; Urukiko rw'Ubutabera; Banki Nkuru ya Afurika; Ikigega Nyafurika cy'Imari; na Banki Nyafurika ishora imari. Mu 2005, AU yakoresheje inama y’inzobere zigenga i Addis Abeba, muri Etiyopiya, kugira ngo isuzume impapuro z’ibitekerezo n’umushinga w’amasezerano yateguwe na komisiyo y’umuryango w’ubumwe bw’Afurika Yunze ubumwe (AUC) yerekeye izo nzego uko ari eshatu. AU kandi yagennye imyanya y'ibigo by'imari, Banki Nkuru Nyafurika (Nijeriya), Banki Nyafurika ishora imari (Libiya), n'ikigega cy'imari nyafurika (Afurika yo hagati)[3][4]

Indanganturo

hindura
  1. https://www.jus.uio.no/english/services/library/treaties/09/9-02/african_investment_bank_agreement.html
  2. "Archive copy". Archived from the original on 2023-06-11. Retrieved 2023-06-11.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  3. https://au.int/en/treaties/protocol-african-investment-bank
  4. https://au.int/sites/default/files/treaties/36414-ax-statute_of_the_african_investment_bank_-_en.pdf