Said Achtouk (1925 – 7 Nzeri 1989 ) yari umuririmbyi ukomoka muri Maroc, umusizi akaba n'umwanditsi w'indirimbo. [1] Yanditse kandi aririmba muri Tashelhit .

Ubuzima hindura

Said Bizrane cyangwa Achtouk yavukiye mu mudugudu wa Bizourane, igice cya Idaou-Bouzia akaba ari amwe mu moko azwi ya Chtouka. Rero, izina rye ry'ubuhanzi Achtouk risobanura "guturuka Chtouka" muri Tachelhit. [2]

Yatangiye kuririmba no kwandika ibisigo akiri muto mu gihe yitabiraga ibirori bya gakondo byitwa Ajmak . Inganzo ye yamurikiwe n'abahanzi benshi ba Shilha nka Lhaj Belaid, Anchad na Boudraa. [2]

Umwuga we watangiye ku mugaragaro ubwo yahuraga na Ahmed Amentag mu 1958 nyuma ashinga itsinda rye rya muzika harimo abahanzi nka Fatima Tabaamrant na Rkia Damsiria .

Achtouk yapfuye ku ya 7 Nzeri 1989 i Rabat .

Umurage hindura

Said Achtouk yanditse indirimbo nyinshi zivuga ku mibereho, umuco na politiki. Bimwe mu bisigo n'indirimbo bye bizwi ni: [2]

  • Yamarg
  • Diaman
  • A llayhnik
  • Likamt
  • Lawsaf n zin
  • Tamadont
  • Rwah anmon

Ikigo ndangamuco muri Biougra cyamwitiriwe kubera uruhare yagize mu buhanzi n’umuco mu gihugu ndetse no mu gihugu. [1]

Ubuzima bwite hindura

Said Achtouk yarashinigiwe ndetse ni se w'umwana witwa Mohamed Bizrane, akaba ari umuganga ubaga uzwi cyane muri Maroke , akaba ari inzobere mu byerekeranye n'ubumenyi bw'ibice by'imyororokere ndetse n'ubuvuzi bwifashisha siporo. Akaba yarahoze ari impirimbanyi ya ruhago ndetse akaba yarabaye perezida w'ikipe y'umupira w'amaguru ya Biougra.[1]

Reba hindura

  1. 1.0 1.1 1.2 reda (2018-09-08). "الذكرى 29 لوفاة "الرايس سعيد أشتوك" هرم الأغنية الأمازيغية بسوس ماسة | | جريدة اشتوكة بريس". جريدة اشتوكة ابريس (in Icyarabu). Retrieved 2020-03-26. Cite error: Invalid <ref> tag; name ":0" defined multiple times with different content
  2. 2.0 2.1 2.2 reda (2019-09-05). "في صور…الذكرى 30 لوفاة "الرايس سعيد أشتوك" هرم الأغنية الأمازيغية بسوس ماسة | | جريدة اشتوكة بريس". جريدة اشتوكة ابريس (in Icyarabu). Retrieved 2020-03-26. Cite error: Invalid <ref> tag; name ":1" defined multiple times with different content