Ashoka
Ashoka (304 - 232 BGC) yari umwami wa gatatu w'ingoma ya Maurya yo ku mugabane w'Ubuhinde mu 268 gushika 232 BGC.
Ingoma ye yari ifite igice kinini cy’umugabane w’Ubuhinde, guhera kuri Afuganisitani y'ubu mu burengerazuba kugera muri Bangladesh y'ubu mu burasirazuba, n'umurwa mukuru wa Pataliputra. Yari umurinzi w'Ababuda. ashimirwa ko yagize uruhare runini mu gukwirakwiza Budisime muri Aziya ya kera.[1]