Anita Queen Uwagbale ni umudamu ukomoka mu gihugu cya Nijeriya akaba ari rwiyemezamirimo ndetse akaba yarigeze kuba umwamikazi w'ubwiza. [1]

Uwagbale yamaze hafi imyaka ye yose yo mu buto muri Lagos kugeza igihe yaboneye urwandiko rumwemerera kwinjira muri kaminuza ya Madonna, i Port Harcourt agiye kwiga ibaruramari . [2] Nk'umunyeshuri wigaga mu cyiciro cya mbere cya kaminuza, Uwagbale yambitswe ikamba ry'umukobwa mwiza (Nyampinga) muri Nigeriya mu mwaka wa 2004, bituma ashobora kwitabira irushanwa ry'ubwiza ku Isi yose ryitwa Miss Universe [3] nyuma yaje kwitabira Miss World mu mwaka wa 2004. Mu irushanwa rya Miss World 2004 Uwagbale yashyizwe muri banyampinga 15 ba mbere ku rwego rwa kimwe cya kabiri kirangiza maze agirwa umwamikazi w’ubwiza w’umugabane wa Afurika. [4] Nka MBGN, urubuga rwa Uwagbale rwari rufite intego zo kwita ku bihumanya Ibidukikije.

Kuva mu mwaka wa 2008 kugeza mu mwaka wa 2018, [5] Uwagbale yashakanye na rwiyemezamirimo witwa Tom Iseghohi, baje guhura hagati mu gihe yegukanaga ikamba nka MBGN. Nyuma y’imihango yo kwiyandikisha nk'abasezeranye muri Amerika, abashakanye bakoreye ubukwe bw'imbere y'amategeo i Lagos mu mwaka wa 2008, ubu bakaba ari ababyeyi bafite abahungu babiri n’umukobwa umwe. [6] Mu mwaka wa 2009, yashinjwaga kunyereza abanyamigabane ba NITEL, ariko ibirego biraseswa. [7]

Uwagbale yakomeje amasomo ye ajya kwiga muri Amerika mu gihe nanone yakoraga ubucuruzi bwe burimo gutunganya uruhuri rw'ibicuruzwa bikenerwa n'ababyeyi bigizwe na Ububiko bw'abana . [8] [9] [10] Muri Gicurasi 2011, ububiko bw'abana bwa Uwagbale bwafunguye mu isoko rya Chase Mall, hafi y'umuhanda wa Ademola Adetokunbo, ku kirwa cya Victoria, i Lagos, muri Nijeriya. [11]

Ihuza ryo hanze

hindura