Amasezerano y’ubufatanye hagati y’akarere ka Rwamagana n’Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda
Mu Karere ka Rwamagana, ku wa 6 Mutarama 2023, habaye umuhango wo gusinya amasezerano y’ubufatanye hagati y’akarere n’Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY), agamije guteza imbere uyu mukino no gutegura isiganwa ry'umukino w'amagare rya Rwamagana Race.[1] Ni amasezerano azamara imyaka itatu, aho byitezwe ko azafasha kuzamura impano z'abakinnyi basiganwa ku magare bashya no guha imyitozo abasanzwe bakina.[1][2]
Inshingano z'akarere
hinduraAkarere ka Rwamagana kiyemeje;
- Gukora ubukangurambaga by’umwihariko ku rubyiruko rwo mu Mirenge yose ikagize kwitabira no kurushanwa hagamijwe gushaka impano mu bakiri bato bazavamo abakinnyi b’ahazaza,
- Gukangurira abaturage bose kwitabira ku bwinshi gushyigikira abakinnyi b’amagare,
- Gukangurira abafanyabikorwa b’Akarere gutera inkunga Rwamagana Race, no
- Gutegura ingengoyimari ya Rwamagana Race no kwamamaza iri siganwa ku mbuga zose z’Akarere.[1]
Inshingano za FERWACY
hinduraFERWACY yo yiyemeje;
- Gutanga inkunga mu byerekeranye na tekinike harimo abategura irushanwa n’ibikoresho bizajya bikenerwa muri Rwamagana race,
- Kwamamaza no kumenyekanisha iri siganwa binyuze ku mbuga zayo no mu bitangazamakuru bitandukanye no korohereza abategura irushanwa.[1]
Indanganturo
hindura- ↑ 1.0 1.1 1.2 1.3 "Archive copy". Archived from the original on 2023-03-07. Retrieved 2024-09-06.
{{cite web}}
: CS1 maint: archived copy as title (link) - ↑ https://inyarwanda.com/inkuru/125363/amagare-ferwacy-yasinyanye-amasezerano-yubufatanye-nakarere-ka-rwamagana-125363.html