Amasezerano y’ubufatanye hagati y’akarere ka Rwamagana n’Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda

Mu Karere ka Rwamagana, ku wa 6 Mutarama 2023, habaye umuhango wo gusinya amasezerano y’ubufatanye hagati y’akarere n’Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY), agamije guteza imbere uyu mukino no gutegura isiganwa ry'umukino w'amagare rya Rwamagana Race.[1] Ni amasezerano azamara imyaka itatu, aho byitezwe ko azafasha kuzamura impano z'abakinnyi basiganwa ku magare bashya no guha imyitozo abasanzwe bakina.[1][2]

Inshingano z'akarere

hindura

Akarere ka Rwamagana kiyemeje;

  • Gukora ubukangurambaga by’umwihariko ku rubyiruko rwo mu Mirenge yose ikagize kwitabira no kurushanwa hagamijwe gushaka impano mu bakiri bato bazavamo abakinnyi b’ahazaza,
  • Gukangurira abaturage bose kwitabira ku bwinshi gushyigikira abakinnyi b’amagare,
  • Gukangurira abafanyabikorwa b’Akarere gutera inkunga Rwamagana Race, no
  • Gutegura ingengoyimari ya Rwamagana Race no kwamamaza iri siganwa ku mbuga zose z’Akarere.[1]

Inshingano za FERWACY

hindura

FERWACY yo yiyemeje;

  • Gutanga inkunga mu byerekeranye na tekinike harimo abategura irushanwa n’ibikoresho bizajya bikenerwa muri Rwamagana race,
  • Kwamamaza no kumenyekanisha iri siganwa binyuze ku mbuga zayo no mu bitangazamakuru bitandukanye no korohereza abategura irushanwa.[1]

Indanganturo

hindura
  1. 1.0 1.1 1.2 1.3 "Archive copy". Archived from the original on 2023-03-07. Retrieved 2024-09-06.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  2. https://inyarwanda.com/inkuru/125363/amagare-ferwacy-yasinyanye-amasezerano-yubufatanye-nakarere-ka-rwamagana-125363.html