Amacunga
IRIBURIRO
hinduraIcunga (cyane cyane ubwoko buryohera) ni urubuto rwo mu bwoko bwa bw'indimu. Byaragaragaye ko amacunga ari imbuto zikungahaye ku ntungamubiri nka vitamini, imyunyungugu n'izindi ntungamubiri byose bikaba ingenzi mu mikurire myiza n'ubuzima bwiza muri rusange. Byongeye kandi amacunga n`ibindi bitunga umubiri cyangwa ibifite undi mumaro bikomoka ku macunga cyangwa ku bindi bihingwa bishobora gufasha mu kugabanya akaga ko kurwara indwara zabaye akarande.
Imbuto z`amacunga zifitemo izindi ntungamubiri zitangaje harimo ibitera mbaraga, Potasiyumu, aside, Kalisiyumu, Vitamini B ( B1, B3, B6), umuringa, Fosifori, Manyaziyumu n'iyindi myunyungugu.[1][2][3]
Amoko y'amacunga
hinduraValencia
hinduraNi amacunga agira agahu gato, aba mato cyangwa akagira urugero rugereranyije, ntabe mato ntabe manini. Ni bwo bwoko nyabwo bw'amacunga, akaba azwi cyane ku izina ry'amacunga y'umutobe.[4]
Cara cara
hinduraAmacunga ya Kara Kara (bita "amacunga atukura") araryohera kandi akagira aside nkeya. Afite igishishwa kibengerana gisa n'icy'ayandi moko y'amacunga atukura, ariko igihu cyayo gitandukanye n`ayandi kuko cyo gisa n'umutuku ujya kuba iroza. Batekereza ko yaba akomoka ku mvange y'amacunga yitirirwa Washington n'ayo muri Burezile . Amoko yose y'amacunga atukura ajya gusa, ariko agatandukanira ku kwijima k'uruhu rwayo ry'inyuma. Iyo urebye imbere mu gishishwa usanga gisa n'umutuku ujya kuba iroze cyane. Ni meza kuyarya nk'imbuto ariko binaba byiza kuyategurana n'imboga zirimbwa ari mbisi kuko agira akantu karura.[5][6][7]
Amashakiro
hindura- ↑ https://web.archive.org/web/20230226174833/https://umutihealth.com/amacunga/
- ↑ https://umwezi.rw/?p=4484
- ↑ https://web.archive.org/web/20230226174830/http://www.ehinga.org/kin/articles/orange/varieties
- ↑ https://www.kigalitoday.com/amakuru/utuntu-n-utundi/article/amacunga-agarurira-ubuzima-uruhu-rwangiritse-menya-byinshi-ku-kamaro-k-amacunga
- ↑ https://muhaziyacu.rw/ubukungu/guhinga-amacunga-nimyembe-byamuhinduriye-ubuzima-inama-ku-bagisuzugura-ubuhinzi-bwimbuto/
- ↑ https://igihe.com/ubukungu/article/uko-imyembe-n-amacunga-byatumye-nzamurambaho-ava-mu-bukene-bikamuhindurira
- ↑ https://bwiza.com/?Amafunguro-atangaje-y-abaperezida-yavugishije-benshi