Aliko Dangote GCON (yavutse ku ya 10 Mata 1957) ni umucuruzi w’umuherwe wo muri Nijeriya, akaba ari nawe washinze kandi akaba n’umuyobozi wa Dangote Group, uruganda rukora

Umuherwe wa mbere muri Afurika, Aliko Dangote

inganda muri Afurika.

Afite umutungo ungana na miliyari 8.3 z'amadolari y'Amerika (Nyakanga 2020), aribyo bimugira umutunzi wa 162 ku isi akaba n'umukire wa mbere muri Afurika .

Ubuzima bwo hambere hindura

Umuryango n' Ubuzima bwe bwite hindura

Aliko Dangote, umuyisilamu wo mu bwoko bwa Hausa ukomoka mu gace ka Kano, muri Leta ya Kano, yavutse ku ya 10 Mata 1957 avukira mu muryango w’abayisilamu bakize,   umuhungu wa Mohammed Dangote na Mariya Sanusi Dantata, umukobwa wa Sanusi Dantata . Ni umwuzukuru wa Alhaji Alhassan Dantata, , akaba ariwe wari umuherwe wo muri Afurika y'Iburengerazuba igihe yapfaga mu 1955. Ugushyingo 2021, Sani Dangote, Visi Perezida (VP) wo mu itsinda rya Dangote na murumuna wa Aliko Dangote, yitabye Imana.

Dangote aba i Lagos . Yabanje gushinga urugo , afite abakobwa batatu, n'umuhungu umwe yareze.

Uburezi hindura

Dangote yagize ati:

"Ndibuka igihe nigaga mu mashuri abanza, najyaga kugura amakarito y'utuntu turyohereye [bombo] nkatangira kubigurisha kugira ngo mbone amafaranga. Nashishikazwaga cyane n'ubucuruzi, ndetse no muri icyo gihe nigaga. "

Dangote yize muri Sheikh Ali Kumasi Madrasa, akurikirwa na Capital High School, Kano. Mu 1978, yarangije muri kaminuza ya Leta, Birnin Kudu . Yabonye impamyabumenyi ihanitse mu masomo y’ubucuruzi n’imiyoborere yakuye muri kaminuza ya Al-Azhar, i Cairo .

Umwuga w'ubucuruzi hindura

Nijeriya hindura

Itsinda rya Dangote ryashinzwe nk'ikigo gito cy'ubucuruzi mu 1977, muri uwo mwaka Dangote yimukira i Lagos kwagura sosiyete. Kuri ubu, ni tiliyoni- naira ihuriweho n'ibikorwa byinshi muri Benin, Gana, Nijeriya, Zambiya na Togo. Dangote yakomereje kwagura ibikorwa bye mu gutunganya ibiribwa, gukora sima, no gutwara ibicuruzwa. Itsinda rya Dangote riri kandi ku isonga ku isoko ry’isukari muri Nijeriya kandi ni ryo ritanga amasoko akomeye mu masosiyete y’ibinyobwa bidasembuye yo muri iki gihugu, inzoga, ndetse n’ibiribwa biryohereye. Itsinda rya Dangote ryavuye ku kuba isosiyete y’ubucuruzi rihinduka itsinda rinini ry’inganda kurusha ayandi matsinda muri Nijeriya ririmo uruganda rutunganya isukari ya Dangote, isima ya Dangote, n'ifarine ya Dangote.

Muri Nyakanga 2012, Dangote yegereye ikigo gishinzwe ibyambu cya Nijeriya ashaka gukodesha isambu yari yaratawe itagikoreshwa yo ku cyambu cya Apapa, arabyemererwa. [1] Nyuma yaje kubaka ahongaho amazu ya sosiyete ye y'ifarine. Mu myaka y' 1990, yegereye Banki Nkuru ya Nijeriya , ayigezaho igitekerezo ko byayihendukira iramutse yemereye isosiyete ye itwara abantu gutwara bisi z’abakozi ba banki, icyifuzo nacyo kiremerwa.

Yatanze kandi amafaranga muri minisiteri y'imikino yo muri Nijeriya yo kuvugurura stade y'igihugu, Abuja.

Magingo aya muri Nijeriya , Itsinda rya Dangote kubwiganze bwaryo ku isoko ry’isukari n’ubucuruzi bw’uruganda niryo ritanga isoko nyamukuru (70 ku ijana by’isoko) ku masosiyete y’ibinyobwa bidasembuye mu gihugu, inzoga n’ibiryo. Nirwo ruganda runini muri Afurika kandi ni urwa gatatu runini ku isi, rutanga toni 800.000 z'isukari buri mwaka. Itsinda rya Dangote rifite inganda zumunyu n’uruganda rukora ifu kandi ni rwo rutumiza umuceri, amafi, amakariso, sima, n’ifumbire. Iyi sosiyete igemura hanze y'igihugu ipamba, imbuto za cashew, cakao, imbuto za sesame, na tungurusumu mu bihugu byinshi. Ifite kandi ishoramari rikomeye mu mutungo utimukanwa, amabanki, ubwikorezi, imyenda, peteroli, na gaze. Isosiyete ikoresha abantu barenga 11,000 kandi niryo huriro rinini ry'inganda muri Afurika y'Iburengerazuba .

Dangote yagiye yagura ibikorwa bye mu itumanaho kandi yatangiye kubaka kilometero 14,000 z'insinga za <b>fibre optique</b> kugira ngo igere muri Nigeriya yose. Kubera iyo mpamvu, Dangote yahawe igihembo muri Mutarama 2009 nk'umuntu wambere utanga akazi mu bwubatsi bw'inganda muri Nijeriya.

Yaravuze ati: "Reka mbabwire ibi kandi ndashaka kubishimangira rwose ... ntakintu na kimwe kizafasha Nigeriya nk'uko abanyanigeriya bakwigarurira amafaranga yabo. Niba umpaye miliyari 5 uyu munsi, nzashora ibintu byose hano muri Nigeriya. Reka dushyire hamwe kandi dukore. "

Dangote yagize uruhare runini mu gutera inkunga Olusegun Obasanjo yongeye kwiyamamariza amatora mu 2003, aho yatanze miliyoni zisaga 200 (miliyoni 2 US $). Yatanze miliyoni 50 (US $ ibihumbi 500) mu musigiti w’igihugu ayobowe na "Inshuti za Obasanjo na Atiku". Yatanze miliyoni 200 mu isomero rya Perezida. Izi mpano zitavugwaho rumwe cyane n’abayoboke b’ishyaka riri ku butegetsi PDP zateje impungenge zikomeye nubwo gahunda yo kurwanya ruswa yatangajwe cyane muri manda ya kabiri ya Obasanjo.

Bivugwa ko Dangote yiyongereyeho miliyari 9.2 z'amadolari mu mutungo we bwite mu 2013, nk'uko ikinyamakuru Bloomberg Index kibitangaza, bituma aba umuntu wa mirongo itatu wa mbere mu bakize ku isi muri kiriya gihe, byongeye no kuba yariwe mukire wa mbere muri Afurika.

Mu mwaka wa 2014, guverinoma ya Nijeriya yavuze ko Dangote yatanze miliyoni 150 naira (US $ 750.000) kugira ngo ikwirakwizwa rya ebola rihagarare.

Aliko Dangote, kimwe na Femi Otedola, basezeranyije guha Super Eagles yo muri Nijeriya $ 75.000 US $ kuri buri gitego cyatsinzwe mu gikombe cy’Afurika (AFCON) 2019. [2] Kurubu Aliko Dangote abarirwa umutungo usaga miliyari 8.5 zamadolari y'Amerika[3].

Muri Werurwe 2020, yatanze miliyoni 200 Naira mu rwego rwo gukumira ikwirakwizwa rya Coronavirus muri Nijeriya.

Kumenyekana no gufasha hindura

Dangote ahagarariye/ ari muri commite inama y’ubufatanye muri Afurika, akaba n'umwe mu bagize komite nyobozi y’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye ishinzwe uburezi bwa mbere ku isi, Clinton Global Initiative hamwe n’inama mpuzamahanga y’ubucuruzi y''Ihuriro ry'ubukungu ku isi . Muri Nzeri 2016, Urugaga rw’Ubucuruzi rwo muri Amerika rwamugize Umuyobozi w’ikigo cy’ubucuruzi muri Amerika na Afurika, . Muri Mata 2017, yinjiye mu Nama y'Abayobozi ya Clinton Health Access Initiative . Umugiraneza witanze, Dangote yatanze inkunga ya mbere ingana na miliyari 1.25 z'amadolari kuri Fondasiyo ya Aliko Dangote muri Werurwe 2014, bituma ishobora kwagura ibikorwa byayo mu bijyanye n'ubuzima, uburezi ndetse no guteza imbere ubukungu. Byongeye kandi, afatanya na Fondasiyo ya Bill na Melinda Gates mu kurwanya indwara y'ibicuri n'ibindi bibazo. Ari no mu Nama y'Ubukangurambaga bumwe ( One campaign) .

  • Dangote yahawe igihembo cyo kuba umunyacyubahiro cya kabiri muri Nijeriya, Umuyobozi mukuru w'Icyiciro cya Nigeriya ( GCON ) agihabwa n'uwahoze ari perezida, Goodluck Jonathan .
  • Dangote yagizwe umuntu w'indashyikirwa w’umwaka wa 2014 muri Forbes Afurika. ☃☃
  • Mu myaka itandatu ikurikiranye, 2013, 2014, 2015, 2016, 2017, na 2018 Forbes yamushyize ku rutonde nk 'Umuntu wa mbere ukomeye muri Afurika '.
  • Muri 2014, CNBC yamushyizwe ku rutonde rw'Abacuruzi 25 ba mbere ku isi' bahinduye kandi bahaye icyerekezo ikinyejana.
  • Muri Mata 2014, TIME Magazine cyamushyize mu bantu 100 bakomeye ku isi.
  • Mu Kwakira 2015, Bloomberg Markets yashyize Dangote ku rutonde rw’abantu 50 bakomeye ku isi.
  • Yatsindiye ' kuba The Guardian Man of the Year 2015'. ☃☃
  • Yatsindiye igihembo cya '2016 African Business Leader Award', cyateguwe n'Ikigo cya Afurika-Amerika (AAI).

Ishakiro hindura