Alice Nkulikiyinka

Alice Nkulikiyinka ni umuyobozi mukuru wa BPN Rwanda. BPN ifasha ba Rwiyemezamirimo n’ abakozi babo guteza imbere ibicuruzwa na servisi byabo kugira ngo bashobore gufata umwanya ushimishije kandi urambye kw isoko.[1]

Dosiye:Alice nkurikiyinka.jpg

Uburezi hindura

Madamu Alice Nkulikiyinka afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu ishami ry'ubukungu n’ubumenyi bwa mudasobwa, yayikoreye muri kaminuza y’ubumenyi ngiro ya Worms, mu Budage ndetse afite n'indi mpamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu ishami rya siyansi no gucunga no kwita ku makuru, iyi yayikoreye muri kaminuza ya Constance, mu gihugu cy'Ubudage.[2]

Imirimo hindura

Madamu Alice Nkulikiyinka ni Umuyobozi mukuru wa BPN Rwanda (Business Professionals Network), ikigo gitanga serivise zishinzwe iterambere ry’ubucuruzi, mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2011. Mbere yo gusubira mu gihugu cye, yakoze hafi imyaka cumi n'itanu mu rwego rw’amabanki mu bigo byo mu Busuwisi Telekurs (Itsinda rya gatandatu) na Avaloq. Nk'umuyobozi w'umushinga, Umuyobozi w'ibicuruzwa n'uyobora ishami, yayoboye amakipe mpuzamahanga i Zurich, London na New York City, n'ahandi hantu. Ku masezerano yo mu mahanga, yayoboye kandi imishinga ya Banki muri Hong Kong na Singapore.[3]

Ibihugu bitandukanye yakozemo hindura

  • Ubudage (Frankfurt),
  • Ubwongereza (London),
  • Ubusuwisi (Zurich),
  • Amerika (New York),
  • Singapore (Singapore),
  • Ubushinwa (Hong Kong),
  • N'u Rwanda (Kigali).[3]

Inama y'Ubutegetsi abarizwamo hindura

RDB (ikigo cya leta gifite inshingano zo kwihutisha iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda mu gutuma iterambere ry’abikorera ritanga umusaruro batanga raporo ku biro bya Perezida) hamwe n’umuyobozi w’Inama Njyanama ya I&M Bank (imwe mu mabanki y'ubucuruzi ateye imbere.[3]

Indanganturo hindura

  1. https://www.newtimes.co.rw/section/read/199788
  2. https://theafricasoftpowerproject.com/alice-nkulikiyinka/
  3. 3.0 3.1 3.2 https://africanpf.org/speakers/alice-nkulikiyinka/