Alice Muhoza Mutoni

Ni umunyarwandakazi

Amashuri yize hindura

Alice Muhoza Mutoni afite impamyabumenyi ihanitse mu by'amategeko yakuye muri kaminuza yigenga ya Kigali, kuri ubu akaba akurikirana Master of Gender and Development Studies muri kaminuza y'u Rwanda.[1]

Alice afite uburambe mu kurinda no kurengera abana. Afite kandi gusobanukirwa neza uburinganire n’imibereho, kubona ubutabera, ubufasha mu by'amategeko, abagore, urubyiruko n’uburenganzira bw’abana.[1]

Umwuga hindura

Alice ni umuyobozi muri Kaminuza yigisha ibijyanye n'ubuzima mu Rwanda yitwa Global Health Equity University ( UGHE) . Mbere yo kwinjira muri UGHE, Madamu Alice Muhoza Mutoni yabaye umuyobozi ushinzwe kurengera abana no kurinda umutekano mu gihugu muri World Vision International Rwanda.[1]

Alice yabaye umuhuzabikorwa w’uburenganzira bwa muntu n' ubutabera mu ishyirahamwe ry'urubyiruko riharanira uburenganzira bwa muntu n'iterambere (AJPRODHO-JIJUKIRWA)[2].

Amashakiro hindura

  1. 1.0 1.1 1.2 https://ughe.org/alice-muhoza-mutoni
  2. https://allafrica.com/stories/201210070032.html