Akayesu Shalon Manzi
Akayesu Shalon yavukiye Kibagabaga kuwa 23 Ukuboza 2002, akaba amaze kuba kimenyabose[1] ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu mashusho y'indirimbo z'abahanzi b'abanyarwanda. Dore ko uyu mukobwa yumvikanye bwa mbere mu ifungwa rya bimwe mu byamamare byo mu Rwanda[2] birimo Davis D, ndetse yongera kutavugwaho rumwe ku mbuga nkoranyambaga ubwo yagiraga uruhare mu kwirukanisha umunyezamu Kwizera Olivier mu ikipe y’Igihugu Amavubi.