Ahantu n'amazi
Amazi
hinduraAmazi afite akamaro gahambaye bitari gusa ku buzima bw’abantu, ahubwo na none ku nyamaswa, ubuhinzi, iterambere mu byerekeranye n’inganda, amashanyarazi akomoka ku ngufu z’amazi, ubwikorezi, iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage n’iry’ubukungu n’ivanwaho ry’ubukene.[1]
Umutungo
hinduraUmutungo kamere w’amazi wisubirisha, hakurikijwe AQUASAT 2005, mu mwaka w’i 2000 wageraga kuri 6,3 km3/umwaka, ugereranije na 5 km3/umwaka mu 1993, ubwiyongere nyabwo bw’umutungo. Umutungo w’amazi wisubirisha kuri buri muntu na wo wiyongereye kuva kuri 638,2 m3 kuri buri muntu ku mwaka mu 1993 kugera kuri 815 m3 ku muntu ku mwaka mu 2000.