Agaciro k'ahantu
Ahantu
hinduraAhantu hahehereye hazwiho kuba urusobe rw’ibintu bihumeka n’ibidahumeka bikoze ireme n’umwimerere by’ahantu mu rwego rw’ibidukikije bitanga umusaruro kurusha ibindi ku isi. Bimwe mu byo dukesha ahantu hahehereye, ari byo abantu bungukiramo ni ukwisubiranya, kw’ibitunga ubutaka, gukumira ibyondo n’iyandura, kugabanya imyuzure no gusubiza amazi mu butaka.[1]
Inyamaswa
hinduraHejuru y’izo nyungu z’uburyo buziguye, ahantu hahehereye ni ho hakomoka inyamaswa, amafi, ibiti n’ibiti by’ishyamba bifite umubyimba woroheje (non-timber products) byinshi abaturage bakoresha cyane. Icy’ikubitiro nanone, ubutaka bw’ahantu hahehereye bushobora kugira agaciro kanini mu byerekeranye n’ubuhinzi bukoreshejwe neza .