Abouna ( Arabic , English: "Our Father") ni filimi yo muri Chad yakinwe muri 2002,iyoborwa na Mahamat Saleh Haroun . Yafatiwe amashusho ahitwa Gaoui na N'Djamena, Tchad.[1]

Ikirango cya Abouna Filimi

Umugambi hindura

Abahungu babiri (Tahir na Amine) babyutse mugitondo basanga se yataye umuryango wabo[2]. Barumiwe, batangira kwitwara nabi. Mugihe bareba firime, batekereza ko babona se avugana nabo ,bakiba firime kugirango babone izo kureba[3]. Nyina wabo (Achta) amaherezo yihebye maze abohereza ku ishuri rya Koran[4]. Ntibishimye, bateganya guhunga kugeza umuhungu w'imfura akundana n'umukobwa utumva (Khalil)[5].

Gukina no gutanga umusaruro hindura

Ahidjo Mahamat Moussa wakinnye Tahir wimyaka 15, yahawe abahungu ngo ahitemo gukina murumuna we Amine. Yahavuye ahitamo Hamza Moctar Aguid wimyaka umunani kuko yumvaga ko Aguid ashobora kuba murumuna we.[6] Nyuma ya buri munsi wo gufata amashusho, film yoherejwe ibirometero 2600 i Paris kugirango itunganyirizwe[7]. Gusa nyuma yo gutegereza iminsi myinshi, iyo ijambo ryagarukaga rivuga ko ntakibazo, gufata amashusho byarakomezaga. [8]

Ibihembo hindura

Filime yatsindiye ibihembo bikurikira: [9]

  • 2002 Iserukiramuco mpuzamahanga rya firime rya Hong Kong : Igihembo cya Firebird - Kuvuga bidasanzwe
  • 2002 Iserukiramuco mpuzamahanga rya firime rya Kerala: Igihembo cya FIPRESCI hamwe na Crow Pheasant
  • 2003 Iserukiramuco rya Filime na Televiziyo bya Ouagadougou Panafrican : Igihembo cy'imbuto za Baobab, Cinematografi nziza, Igihembo cya INALCO n'igihembo cya UNICEF ku bwana

references hindura

  1. https://www.theguardian.com/culture/2002/nov/22/artsfeatures5
  2. https://transmettrelecinema.com/film/abouna-notre-pere/
  3. https://www.intofilm.org/films/3084
  4. https://mountainx.com/movies/reviews/abouna-php/
  5. https://www.reseau-canope.fr/atelier-val-d-oise/cinema/Abouna
  6. https://www.screendaily.com/abouna-our-father/4011522.article
  7. https://www.kviff.com/en/programme/film/3/29-abouna
  8. Abouna by Josh Hillman, BBC Four
  9. Awards, IMDb