Abana b'Inyange
Ubutwari bw'abana b'Inyange mu Rwanda
hinduraishuri ryisumbuye ry'Inyange riri mucyahoze ari kivumu muri perefegitura ya kibuye ubu akaba ari mu [1]
karere ka ngororero, iri shuri ryaranzwe kandi rimenyekana cyane mugihe abacengezi bateraga u Rwanda
mu mwaka wi 1997 ubwo abana bahigaga banze kwitandukanya mu moko bashaka kwica abatusi maze
bakabwira abacengezi ko bose ari abanyarwanda. bikabaviramo no kwicwa bamwe .
Ibikorwa by'ubuwari
hinduramu mwaka wi 1997 nibwo abacengezi binjiye muri iryo shuri maze basaba abana kwitandukana bagira bati[2]
abatusi ukwabo na abahutu ukwabo maze abana nabo basubiza bagira bati twe turi abanyarwanda
hari hashize imaka itatu (3) Genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda irangiye bivuzengo ibikomere ndetse
n'ingaruka byari bikiri mu banyarwanda gusa uburere ni Indangagaciro abarezi babo ndetse numuryango FPR INKOTANYI
bari bamaze kubatoze byatumye abana bafata umwanzuro wo kutitandukanya bemera kwitwa abnyarwanda bose
bimika ndi Umunyarwanda bemera gushyira hamwe no gutabarana batitaye kungaruka zari bukurikire.
Ibyaranze bamwe muribo
hinduraamakuru avugako harimo umwana wari ufite papa we umubyara wari ufungiye ibyaha bya Genocide yakorewe abatutsi[3]
maze ubwo abacengezi binjiraga umwana amenyamo umwe maze amusaba imbabazi ngo abababarire ntibicwe maze
umucengezi nawe amusaba kumutandukanyiriza abatutsi umwana nawe aratsemmba avuga ko bose ari abanyarwanda
Intandaro
hinduraabana b'Inyangye baje kwigira inama yo gusohoka biruka batabaza mu rwego rwo kugirango bamenyeshe nabandi
ko batewe maze bahunge nuko abacengezi babateramo gerenade ihitana bagera kuri batandatu (6) abandi barakomereka
bikabije
Kugeza ubu
hindurakugeza ubu mu Rwanda hari ubyiciro bigera kuri bitatu by'Intwari aribwo[4]
IMANZI
IMENA
INGENZI
Akaba ari bamwe mubagize ubutwari bwo kurinda u Rwanda n'ubunyarwanda birengagije inyungu zabo bwite[5]
IMENA
hinduraImena nicyo kiciro abana binyange babarizwamo kugeza ubu kubera ubutwari bagaragaje no gushyigikira[6]
ubunyarwanda batitaye kunyungu zabo bwite kugeza ubwo bibaviriyemo kwitwa Intwari z'igihugu.
Reba
hindura- ↑ https://www.blogtalkradio.com/radioitahuka/2017/02/02/umunsi-wintwari-ni-balinga-abana-binyange-baracyategereje-ubutabera
- ↑ https://www.rba.co.rw/post/Abatuye-muri-Ngororero-bashimye-ubutwari-bwaranze-abanyeshuri-bi-Nyange
- ↑ https://umuryango.rw/ad-restricted/article/ubutwari-bw-abana-b-i-nyange-banze-kuvuga-ubwoko-bwabo-ni-urugero-rw-uko-ndi
- ↑ https://umuryango.rw/ad-restricted/article/ubutwari-bw-abana-b-i-nyange-banze-kuvuga-ubwoko-bwabo-ni-urugero-rw-uko-ndi
- ↑ https://www.blogtalkradio.com/radioitahuka/2017/02/02/umunsi-wintwari-ni-balinga-abana-binyange-baracyategereje-ubutabera
- ↑ https://web.archive.org/web/20230130140400/https://genesisbizz.com/Ubutwari-bw-abana-b-i-Nyange-ni-isomo-ku-banyarwanda-Nkusi-Deo