Interuro

hindura
 
Abakurambere

uva umuntu akiremwa, lmana yubatse urugo rw’abantu  babili. lmana  yaremye umuntu  imwishushanyije.  lmana  irema  umugabo n’umugore.   Intagiriro 1.27:     Imana ibaha  umugisha· maze irababwira iti: Nimukure

mwororoke». Gen.1. 28. Kuva icyo gihe, abantu  bashaka abandi,  barororo ka,  bakwira  mu  nsi hose.  

Uwo murage w’lmana,  uwo mugisha w’lmana,  wakwiliye  mu bantu kw’isi hase.

Amoko yose y’abantu,  barashyingirana, barabana, abagabo n’abagore.

Buli bwoko  bw’aba· ntu, batuye  kw’isi,

bafite imihango yo kubaka, yo gushyingirana, bafite amategeko

bahimbye yerekana lgihugu iki n’iki.            ·

Mu  Rwanda  rwacu,  natwe dufite  imihango  myiza,  

abakurambere   bacu bahi­mbye, bahanze ubwabo, barayubahiliza, kuva kera.

Nicyo cyatumye,  njya  kubaza, i yo  mihango  yacu, iyo migilire y’abasekuruza bacu twese.

Nabajije  benshi,  nasiganu je  benshi   mu   Rwanda,

kugira  ngo menye  Ubukwe bwacu mu Rwanda.

Nasanze Abanyarwanda,  abakurambere  bacu, bo mu moka yose, bo mu turere

twose  tw’u   Rwanda,  bafite  amategeko  bihi mbiye  ubwabo, abanyamahanga

batarabazanira iby’ubukwe bwabo.

Ayo  mategeko  ngenga-bukwe, bayahuliyeho bose.  

lngingo z’ingenzi  barazisa­ngiye bose, ntibanyuranya, basa n’ababyawe n’umubyeyi umwe, wabasigiye

lki gitabo gihiniyemo ingingo ngenga ·bukwe abanyarwanda bose bahuliyeho.

lzo ngingo ni izi :

  • Kuranga umugeni cyangwa kurangira umuhungu.
  • Gusaba umugeni cyangwa gusabira umuhungu.
  • lnkwano batangaga hirya no hino mu Rwanda.
  • Gutebutsa umugeni
  • Kwitegura ubukwe. Guherekeza umugeni.
  • Kwakira umugeni kwa sebukwe.
  • Kurongora: Umwishywa, imbazi cyangwa igikangaga.
  • Kwakira umwishywa: Ababyeyi n’abageni.
  • Imisango: Ubutumwa bahawe, barabusohoza, bagiyegutaha.

Abantu bambwiye ibyanditse mul’iki gitabo, i

byavuzwe mul’iki gitabo, byavu­ ye kuli enketi twashoboye gukora mu turere twose two mu Rwanda.

Twabajije muli perefegitura zose, dufata komine ebyili cyangwa eshatu.[1]

Amashakiro

hindura
  1. https://rw.amateka.net/ubukwe-bwabanyarwanda/