Abagore mu Iterambere ry'Africa
Abagore mu iterambere ry'Africa
hinduraMumyaka yo hambere abagore muri Africa bafatwaga nkabantu badashoboye kandi batagira iterambere bageza
kuri Rubanda nyamwinshi (Societe). kugeza ubu siko bikibarwa kuko abagore ni bamwe mubabarwaho gukora
cyane kandi iterambere ryabo rikagaragara.[1]
Ubucuruzi muri Africa
hinduraAbagore bo hirya no hino muri Africa bimaze kugaragara ko bafite uruhare runini mu iterambere ry'ibihugu byabo[2]
aho bagaragara muri bamwe bahembwa ni ibihugu byabo kubera ibikorwa bimwe nabimwe by'iterambere bagezeho
no mu Rwanda abagore batandukaye bagaragara mubikorwa by'ubucuruzi ndetse no mubuyobozi bahembwa
kubera ibikorwa by'indashyikirwa bitandukanye[3]
Iterambere ry'umugore mu Rwanda
hinduraWorld Economic Forum agaragajeko u Rwanda ruza kumwana wa gaanu (5) ku isi mu bijyanye no guharanira iterambere ry'umugore. ibi kandi byakozwe hagendewe ku byiciro bine (4) birimo uruhare rw'abagore mubukungu bw'igihugu, ndetse no guha uburezi bukwiriye abana b'abakobwa, kubungabunga ubuzima bw'igitsina gore ndetse no guhabwa imyanya munzego zifata ibyemezo. [4]
Ubusumbane hagati y 'umugore n'umugabo
hindurakuva kera mu mumateka umugore akunze kubuzwa uburenganzira no guhezwa muburyo butandukanye kandi bikagaragara mu mico hafi yayose hiya nohino ku Isi ibi kandi byagize ingaruka zikomeye kubuzima bw'umugore kandi izi ngaruka ziracyagaragara mubusumbane bukiri ku Isi hagati y'abagore ndetse n'abagabo.
Ishami ry'umuryango wabibumbye ryita ku bagore (UN Women) rivugako uburezi ari imwe mu nkingi ituma umuryango runaka w'abanttu utangira guhindura imyumvire y’uburyo ufata abagore.[5]
GLOBAL GENDER GAP REPORT igaragaza icyuho muburinganire aho yerekana ko bimwe mu bihugu byateje imbere
uburinganire binasanganwe urwego rw'uburezi buteye imbere nka Iceland iyoboye ibindi bihugu kuri uru rutonde,99%
by'abaturage baba barageze mu ishuri. icyakora no mubihugu byateye imbere nkibi haracyagaragara ubusumbane hagati y 'umugabo n'umugore.[6]
Uburinganire
hinduraMurwego rwo guteza imbere uburinganire hagati y’abagabo n’abagore, mumwaka wi 1977 umuryango w'abibumbye(LONI) wemeje ko ittariki ya 8 werurwe iharirwa kuzirikana ku kamaro k'umugore mubuzima bwa muntu, hakarebwa ku ntambwe yatewe mu rugendo rw’iterambere ndetse n’imbogamizi agihura na zo.
Umwihariko wu Rwanda mu iterambere ry'umugore
hinduraNyuma ya Genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda umwaka wi 1994, kimwe mubikorwa by'ingenzi leta yu Rwanda yagezeho nuko yashyize imbaraga mu guteza imbere uburinganire hagati y’abagabo n’abagore. Mu 1995, u Rwanda rwashyize umukono ku masezerano agamije guteza imbere uburenganzira bw’abagore n'abakobwa yasinyiwe i Beijing mu Bushinwa.
Ibi kandi byakurikiwe nizindi ngamba zitandukanye zirimo gushyiraho Minisiteri yihariye ifite munshingano zayo gukurikirana uburinganire, hashyirwaho kandi gahunda zigamije guteza imbere uburezi bw’abakobwa, havugururwa amategeko ku mitungo n’ibindi byinshi, byose bigamije guteza imbere uburinganire.[7]
Reba
hindura- ↑ https://www.bbc.com/gahuza/49561541
- ↑ https://www.google.com/search?q=abagore+muri+Tanzaniya&rlz=1C1RLNS_enRW1031RW1031&sxsrf=APwXEdcxEBLxkjQVqLTz2MvO9HHKvuIfow%3A1685799078247&ei=pkB7ZJndDv6okdUPiZuD8A4&ved=0ahUKEwiZyOL5mqf_AhV-VKQEHYnNAO4Q4dUDCA4&uact=5&oq=abagore+muri+Tanzaniya&gs_lcp=Cgxnd3Mtd2l6LXNlcnAQAzIFCCEQoAEyBQghEKABMgUIIRCgAToICAAQogQQsAM6BAgjECc6CAgAEIAEEMsBOgQIABAeOgcIABCKBRBDOgsIABCABBCxAxCDAToFCAAQgAQ6BwgjEOoCECc6BggAEBYQHjoICCEQFhAeEB1KBAhBGAFQhQlYq_wBYLqGAmgHcAB4A4AB_wOIAeN7kgENMS4wLjEwLjI2LjguMZgBAKABAbABCsABAcgBBA&sclient=gws-wiz-serp#fpstate=ive&vld=cid:0e64bc74,vid:dRWOg-GXzcA
- ↑ https://mobile.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abagore-b-indashyikirwa-mu-bucuruzi-n-ubuyobozi-mu-rwanda-bagiye-gushimirwa
- ↑ https://www.westernprovince.gov.rw/amakuru/abagore-bari-mu-buyobozi-barashimirwa-ku-ruhare-bagira-mu-iterambere-ry-igihugu
- ↑ https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/bariga-uko-ibibazo-by-ingutu-bikibangamiye-iterambere-ry-umugore-byarangira
- ↑ https://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/isesengura-uruhare-rw-uburinganire-mu-iterambere-ry-u-rwanda
- ↑ https://www.ruhango.gov.rw/soma-ibindi/ubufatanye-bw-abagabo-n-abagore-isoko-y-amahoro-n-inkingi-y-iterambere-mu-miryango