Abagikora ibikorwa bibi byangiza Nyungwe bakebuwe

Hagamijwe gukomeza kubungabunga Pariki y’Igihugu ya Nyungwe no kwigisha abayangiza kubireka, mu nkengero zayo hakomeje ibikorwa bitandukanye byo gukora ubukangurambaga.

Intego

hindura

Ni nyuma y’uko byagaragaye ko hari abaturiye Nyungwe bagikora ibikorwa bibi birimo kwica inyamaswa ziyibamo bakazibaga cyangwa bagategamo imitego ndetse hari n’abahagika imizinga mu nkengero zayo bajya guhakura bagateza inkongi y’umurimo.

Urugero ni nk’aho muri Kanama 2022 muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe ku ruhande rw’Umurenge wa Bweyeye mu Karere ka Rusizi hagaragaye inkongi ikomeye.

 

Abaturage n’inzego z’umutekano bihutiye kuzimya ariko kuko umuriro wari ufite imbaraga icyo gikorwa cyatwaye iminsi ibiri bituma hashya hegitari 21.

Nyuma y’icyumweru kimwe abantu bane batawe muri yombi bakurikiranyweho icyaha cyo gutwika Pariki y’Igihugu ya Nyungwe.

Umuryango Biodiversity Conservation Organisation (Biocoor) wita ku rusobe rw’ibinyabuzima n’iterambere ry’abaturage, watangije uburyo bwo gusanga abagenzi mu modoka zinyura muri Nyungwe ubibutsa ko bagomba kwirinda ibikorwa bibi biyangiza.

 

Ni ubukangurambaga buri kujyana no gukomeza kwigisha abaturage kudakorera ubuhigi muri Nyungwe no kudahohotera inyamaswa ziyisohotsemo ko ahubwo bakwiye kuzitabariza zigasubizwamo mu mahoro.

[1]

  1. http://mobile.igihe.com/ibidukikije/article/abagikora-ibikorwa-bibi-byangiza-nyungwe-bakebuwe