Abafite ibikorerwa mu bishanga

Igishanga

hindura
 
Igishanga

Uburenganzira bw’abasanzwe bafite ibikorerwa mu bishanga, Iyo igishanga kidakomye kigomba gutizwa gisanzwe gifite abagikoresha kigahabwa undi muntu, ugitizwa agomba gutanga ingurane y’ibikorwa byari bisanzwe byarashyizwe muri icyo gishanga kandi igatangwa mbere y’uko atangira gukoreramo umushinga wemejwe; Umuntu wese usanzwe afite ibikorwa biri mu gishanga kidakomye nk’uko bigenwa n’iri teka kandi bigendanye n’icyo ubutaka bw’icyo gishanga bwagenewe gukoreshwa, akaba ataragiranye n’urwego rubifitiye ububasha amasezerano y’itizwa, agomba gutegura umushinga akurikije ibiteganyijwe n’iri teka akawushyikiriza urwego rubifitiye ububasha mu gihe kitarenze umwaka umwe .[1][2]

Ibindi

hindura

Umuntu wese usanzwe ufite ibikorwa biramba mu gishanga kidakomye kandi atari byo byagenwe muri icyo gishanga, akaba yarabishyizemo mu buryo bukurikije amategeko, akomeza kugira uburenganzira kuri ibyo bikorwa ariko ntiyemerewe kubyongerera agaciro.

amashakairo

hindura
  1. https://mobile.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abadepite-bemeje-ishingiro-ry-umushinga-w-itegeko-rigenga-ubutaka-mu-rwanda
  2. https://rba.co.rw/imiryango-12-ituriye-ibishanga?lang=rw