Ababana bahuje ibitsina

LGBT

Abasaga ibihumbi 35 mu Rwanda baryamana bahuje ibitsina, bari mu bugarijwe cyane na SIDA hindura

 
Abaharanira uburennganzira bw kubana kwabahuje ibitsina

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko icyiciro cy’abaryamana bahuje ibitsina kiri mu byugarijwe cyane na virusi itera Sida kuko cyihariye 7% by’abafite ubu bwandu bose mu gihugu.

Raporo y’Ibikorwa bya Minisiteri y’Ubuzima mu mwaka wa 2019-2020, igaragaza ko abagore bakora uburaya n’abagabo bakorana imibonano mpuzabitsina n’abandi bagabo ari bo bari ku isonga mu bafite virusi itera SIDA.

Abo bagore bihariye 35,5% by’abafite Virusi ya SIDA mu gihugu, naho abagabo bakorana imibonano mpuzabitsina n’abandi bagabo bihariye 7%.

Umunyamabanga Mukuru mu Nama y’Ubutegetsi y’Ihuriro ry’imiryango itari iya Leta irwanya SIDA, igituntu na malaria no guteza imbere ubuzima (RNGOF) akaba n’Umuyobozi wa RDFP, Mukantabana Crescence yavuze ko imwe mu mpamvu ituma iyi mibare iri hejuru mu baryamana bahuje ibitsina , ari uko iki cyiciro cy’abantu kidakunze gusaba serivisi z’ubuvuzi zabugenewe.

Yagize ati “Ibintu byabo babikora babihishe, bagatinya kujya kwa muganga kubera ko [bahagera] bakababwirana, bakabaryanira inzara ugasanga baricecekeye.”

Ababana bahuje ibitsina mu Rwanda bakunze guhisha ibyiyumvo byabo, bakazabigaragaza bamaze gukura bafite ubushobozi bwo kwibeshaho mu gihe baramuka bamaganwe na sosiyete.

Mu kiganiro aherutse kugirana na IGIHE, Nabonibo Albert yasobanuye uburyo akimara kugaragaza ko afite ibyiyumvo byo kuryamana n’abo bahuje ibitsina, yatewe utwatsi na sosiyete bikamugiraho ingaruka zigaragara.

Mukantabana Crescence, yavuze ko ababana bahuje ibitsina mu Rwanda bagifite imbogamizi zijyanye n’amategeko abarengera, atuma hari ubwo bahohoterwa ntibabone ubufasha.

Icyakora yavuze ko hari byinshi byakozwe bigatuma benshi muri no bigaragaza, ingingo ikomeye cyane kuko ubundi bikunze kugirwa ibanga mu rwego rwo kwirinda ihohoterwa.

Kuri ubu habarurwa ko abarenga ibihumbi 35 baryamana n’abo bahuje ibitsina mu Rwanda, nk’uko Mukantabana yabitangaje.

Ati “Barahari byaragaragaye. Igihe mperukira imibare bari bageze mu bihumbi 35. Abanyarwanda ibihumbi 35 ni benshi.”

Nabonibo we yabwiye IGIHE ko ari benshi bashobora kuba barenze uyu mubare, ahubwo bamwe bataragira ubushobozi bwo kugaragaza ibyiyumvo byabo kuko bishobora kubagiraho ingaruka.

Umwe mu babana bahuje ibitsina twaganiriye, yavuze ko “Kwemera kuvuga ko uryamana n’abo muhuje igitsina ni ikintu kitoroshye, benshi mu bakiri bato birinda kubikora kugira ngo batiteranya n’imiryango yabo, cyangwa bakabura amahirwe mu kazi n’ibindi nk’ibyo."

"Kubikora bisaba ubutwari, niyo mpamvu bikorwa na bake, abantu bagenda batinyuka bitewe n’uko imyumvire ya sosiyete izamuka. Ntabwo ari uko ababana bahuje ibitsina mu Rwanda ari bake, ni uko banga kubyerekana gusa mu rwego rwo kurinda inyungu zabo.”

Yongeyeho ko nubwo hari byinshi bikenewe gukorwa, ashima ubwisanzure bafite mu Rwanda ugereranyije n’ahandi muri Afurika.

Ati "Dufite uburenganzira nk’ubw’abandi imbere y’amategeko, nta mategeko yihariye aduhana, ni ikintu dushimira Leta nubwo hagikenewe byinshi byo gukora, ariko ubona ko nta kibazo duhura nacyo cyo kwimwa uburenganzira bigizwemo uruhare na Leta, niyo mpamvu benshi bari kugenda batinyuka, bakagaragaza imiterere y’umubiri wabo.”

Leta yarahagurutse

Mu bihugu bitandukanye, ikigero cy’abanyamuryango ba LGBTQ (ababana bahuje ibitsina) biyahura kiri hejuru kurusha uko bimeze mu bindi byiciro by’abaturage, bikaba akarusho iyo bigeze mu bakiri bato, baba bageze mu gihe cyo kwiga no kumenya imiterere y’ibitsina byabo.

Ibi ni ko bimeze mu bihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho imibare y’urubyiruko ruri mu muryango w’ababana bahuje ibitsina rutekereza kwiyahura, ikubye kabiri iyo mu rundi rubyiruko rusanzwe.

Imwe mu mpamvu zibitera harimo kwamaganwa no guhabwa akato, aho usanga abantu bagaragaje ko baryamana n’abo bahuje igitsina, baterwa utwatsi bakamaganwa cyangwa bakimwa amahirwe atandukanye, ibi bigatuma barushaho kwiheba no kwitera icyizere, bamwe bakabura aho batura ibibazo byabo kugera ubwo biyahuye.

Ku rwego mpuzamahanga cyane cyane mu bihugu byateye imbere, hagenda haba ubukangurambaga bugamije kwigisha abantu ko ababana n’abo bahuje ibitsina ari abantu nk’abandi, bitewe n’uko ari bwo buryo baremye kandi iyo myitwarire ikaba atari amahitamo, ahubwo ari imiterere yabo.

Ku bakurikira umupira w’amaguru, cyane cyane Shampiyona ya Premier League yo mu Bwongereza, muzakunda kubona ba kapiteni b’amakipe bambaye ibitambaro birimo amabara y’umukororombya, ari ryo bendera riranga abaryamana bahuje ibitsina.

Ibi na nako bigenda ku mipira ikinwa, imishumi y’inkweto n’ibindi bitandukanye, byose bigamije kurushaho guteza imbere ubukangurambaga bw’umuryango w’ababana bahuje ibitsina.

Amateka agaragaza ko abagize uyu muryango babayeho kuva mu myaka ibihumbi bibiri mbere y’ivuka rya Yezu, bagaragara ku migabane yose y’Isi ndetse no mu moko atandukanye y’abantu.

Guhuza ibitsina kw’abafite ibiteye kimwe si imyitwarire y’abantu gusa, kuko iyi mico inagaragara mu zindi nyamswa z’ubwoko burenga 1500 burimo inyoni, inyamaswa zo mu mazi, inyamabere ndetse no mu dusimba duto.

Bitekerezwa ko 90% by’ibikorwa byo guhuza ibitsina bya giraffe bikorwa hagati y’izibihuje.

Hari gahunda nyinshi zagiyeho zigamije guhangana n’ibibazo by’ababana bahuje ibitsina, nk’uko Umuyobozi w’Ishami ry’Uburenganzira bwa Muntu mu Muryango Uharanira Guteza Imbere Ubuzima (HDI), Christopher Sengoga, aherutse kubitangariza IGIHE.

Yagize ati “Indi mbogamizi bahura na yo ni ukubona serivisi z’ubuzima. Abaganga benshi ntibaramenya kubitaho mu buryo bw’umwihariko, nubwo turi gufatanya n’inzego za Leta mu kubahugura, ku buryo mu gihe bagiye gushaka serivisi zijyanye n’ubuzima bwabo bwihariye, bazibona nta nkomyi.”

Uretse guhugura abaganga, hari ibindi bikorwa byakozwe mu rwego rwo kurushaho gufasha abagize uyu muryango kugira ubuzima bwiza, harimo kubaha amahugurwa ku bijyanye n’icyorezo cya SIDA n’ubukangurambaga ku ikoreshwa ry’agakingirizo, ndetse bakanasabwa kurushaho kwisuzumisha kugira ngo bamenye uko ubuzima bwabo buhagaze.

Ku ruhande rwa Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda, iri gukora ibishoboka byose mu gufasha abagize uyu muryango kwisuzumisha Virus itera SIDA, kubona ibinini bya PrEP birinda umuntu kwanduza iyo Virus uwo bakorana imibonano mpuzabitsina ndetse n’imiti igabanya ubukana bwa Virus itera SIDA.

Niyingenera Callixte Ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’abanyamuryango ba RNGOF mu Mujyi wa Kigali n’Intara y’Iburasirazuba, yabwiye IGIHE ko bagerageza gufasha ababana n’abo bahuje igitsina kujya kwa muganga kugira ngo bivuze indwara zifata imyanya ndangagitsina.

Yongeyeho ati “Tubaha n’ibikoresho birimo udukingirizo n’amavuta yongera ububobere. Ikirenze ibyo, tunagerageza gukora ubuvugizi ku butabera bwabo nk’uko nabo babyifuza kuko ni abantu nk’abandi.”

Yasobanuye ko batarahabwa ikaze mu muryango mugari w’Abanyarwanda, ati “Ntabwo umuryango Nyarwanda ukwiye kubaca ngo ubatere ibuye ahubwo bakwiye gufashwa mu byo bakora, tugakora ubuvugizi ngo bikorwa bite kugira ngo birinde izo ndwara zindi n’ihohoterwa ariko uburenganzira bwabo burakenewe.”

Icyizere cy’Itegeko rirengera LGBTQ mu Rwanda?

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bya Afurika bidafite itegeko iryo ari ryo ryose ribangamira ababana bahuje ibitsina. Magingo aya, Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ntiryerura ngo ryemere cyangwa ryamagane imyitwarire n’imigirire y’ababana n’abo bahuje igitsina.

Icyakora mu ngingo yaryo ya 16 rigira riti “Abanyarwanda bose bavukana kandi bagakomeza kugira uburenganzira n’ubwisanzure bingana.”

Gusa mu ngingo ya 17 yaryo, harimo ko “Ishyingirwa ryemewe ari iryabaye hagati y’umugabo n’umugore,” ingingo itavugwaho rumwe kuko ababana bahuje ibitsina bashobora no kubana nk’abashakanye.

IGIHE ifite amakuru yemeza ko abanyamategeko b’Ihuriro ry’imiryango itari iya Leta irimo GLIHD, HDI na RNGOF, bateguye umushinga w’itegeko rirebana n’uburenganzira bw’ababana bahuje ibitsina, aho bivugwa ko uyu mushinga warangiye ndetse bari kwitegura kuwushyikiriza Inteko Ishinga Amategeko.

Uwatanze amakuru yagize ati “Ni itegeko ribemerera kugira izindi serivisi bahabwa mu gihugu nk’Abanyarwanda muri rusange. Ntabwo ari iribashyigikira ngo nimugende mukore ibyo mushaka ku mugaragaro turabashyigikiye.”

“Ni iribahesha serivisi nk’undi Munyarwanda uwo ari we wese ku buryo aho bazajya baca batazajya babona ko ari ibicibwa. Niba agiye kwa gitifu cyangwa ubundi buyobozi akaba yisanga nta pfunwe atewe no kuba abana n’uwo bahuje igitsina.”

Niyingenera yatangaje ko nka sosiyete sivile, bakangurira ababyeyi gushyigikira uburenganzira bw’abana babo mu gihe bagaragaje ibyiyumvo nk’uko baryamana n’abo bahuje ibitsina, kandi bakabigaragaza bakiri bato. Yasobanuye ko ibi bituma abana bakura neza, bakarushaho kwiyakira no gushyira imbaraga mu iterambere ryabo, aho kwigunga no kwitera icyizere.

Indangamurongo hindura

Amakuru kubabana bahuje ibitsina murwanda bagera ku bihumbi35