AMAHIRWE YOKWIHANGIRA IMIRIMO MURUBYIRUKO

Abagize urugaga rw’urubyiruko rushamikiye ku Muryango FPR-Inkotanyi mu Karere ka Muhanga, baravuga ko bagiye kugana ibigo by’imari bakaka inguzanyo zabafasha kwiteza imbere, nyuma yo kugaragarizwa amahirwe bafite ku nguzanyo zidasaba ingwate ziboneka mu mirenge SACCOChairman wa FPR-Inkotanyi mu karere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, avuga ko izo nguzanyo zihabwa abagore n’urubyiruko zitangwa mu buryo bubiri, aho umuntu ku giti cye ahabwa inguzanyo y’ibihumbi 100Frw, mu gihe koperative yo ihabwa agera kuri miliyoni 4000000Frw.

Muri Kongere yarwo, hari bamwe mu rubyiruko bavugaga ko babura uko bihangira imirimo kubera ko nta ngwate bafite ngo bake inguzanyo mu mabanki agiyatandukanye, bagasaba ko inzego z’ubuyobozi zababa hafi kugira ngo zibahe amakuru ku buryo babona inguzanyo.

Kayitare yagaragaje ko bitumvikana ukuntu urubyiruko ruhagarariye abandi rudafite amakuru ku nguzanyo zitagira ingwate, mu gihe nyamara mu Karere ka Muhanga hari abafatanyabikorwa babiri bishingira urubyiruko kubona ingwate

AMASHAKIRO