AKAREREKA RWAMAGANA KAHAYINKUNGA ABATURAGE BAKARERE KAKAYONZA BAPFUSHIJE IMYAKAKAYIBISHIMBO

Kuri uyu wa kane tariki ya 02  Werurwe 2023, Ubuyobozi bw'Akarere ka Rwamagana bwashyikirije ubw'Akarere ka Kayonza imbuto y'ibishyimbo ingana na toni 4 yakusanyijwe n'abaturage b'Akarere ka Rwamagana mu rwego rwo gufasha bagenzi babo bo mu karere ka Kayonza bahuye n'amapfayimyakayabo.


Ubwo yakiraga iyi mbuto, Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Kayonza ushinzwe iterambere ry'ubukungu Madamu Uwibambe Consolee yashimye iki gikorwa ndetse anashimangira ko iyi ari mwe mu ndangagaciro z'umuco nyarwanda kuko iyo umuntu yabaga atarabashije kweza neza, mugenzi we yaramusuraga akamuha imbuto yo guhinga.


Mu izina ry'abakusanyije iyi mbuto, Ukizuru Innocent ushinzwe iterambere ry'ubuhinzi mu karere ka Rwamagana yavuze ko abaturage b'Akarere ka Rwamagana bamaze kubona umusaruro mwiza kandi bakamenya ko abaturanyi babo ba Kayonza bahuye n'amapfa, biyemeje kubafasha kugirango babe babona icyo bahinga bityo ubutaha nabo bazeze kimwe n'abandi.

umujyiwa Rwamagana

AMASHAKIRO