Vanessa Raissa Uwase

Vanessa Raissa Uwase n'umukobwa w'umushoramari ufite iduka rikomeye mu Rwanda ritwa Hermajesty Vanessa ricuruza ibikoresho byongera ubwiza mu mujyi wa kigali bimwe bakunda kwita cosmetics.[1]

Miss Uwase Vanessa
Miss Rwanda Vanessa Uwase

Amateka hindura

Yavutse tariki 5 zukwa 1992, avukira i kigali mu murwa mukuru w' U Rwanda. Mu mwaka wa 2015 Vanessa yagiye mu bakobwa bahatanira i kamba rya miss Rwanda. Muri aya marushanywa akaba yarabaye igisonga cya mbere cya miss Rwanda muri 2015. Vanessa ntago yagiye mu marushanywa y' ubwiza gusa ahubwo yabayeho n'umunyamakuru [2].

Muri Bucuruzi hindura

Umunyamideri ukunzwe cyane ndetse ku kazina ka miss Vanessa yakunze kugaragara cya mu bucuruzu butandukanye, ndetse benshi bahamya ko uyu mukobwa anabushoboye. yabanje gufungura akabari gacuruza inzoga na resitora( Bar& Resto)[3], yakoze ibiganira bigendage no guteka muburyo buri professional ku mbuga nkoranya mbaga harimo na youtube ndetse ubu asigaye akora ibikoresho byongera ubwiza ndetse bigatuma abadamu bagira uruhu rwiza.

1. Akabari gacuruza inzoga na resitora. hindura

Mu mwaka wa 2019 nibwa miss Vanessa yafunguye akabari ndetse gafite na resitora kazwi kwizina rya V house cyatangiye ari V cofee mu mugi wa kigali i gikondo, Vanessa atangira uyu mushinga yavuze ko yafashe icyemezo cyo gutangira kwicururiza mu rwego rwo kwihangira imirimo nk'umunyarwandakazi ushaka imbere he heza. byatangiye ari V cofee shop nyuma biza kwaguka biba V house, akaba yaraje no gushyiraho akarusho kuko ibicuruzwa bye byageraga kubantu bose muri kigali biciye muri Jumia food.[4]

2. Ibiganiro bigendanye no guteka. hindura

Muri 2020 igihe isi yose yarimo ihangana nicyorezo cya korona virus, miss Vanessa ntago yicaye ahubwo yatangiye ibiganiro byo kwigisha bantu guteka binyuze kuri youtube mugihe cya guma murugo[5]. Uyu mukobwa kandi akaba azwiho gukunda no kumenya guteka cyane bikaba ari kimwe mubyatumye abikora nkumushinga.[6]

3. Ibikoresho byongera ubwiza hindura

Muri 2021 nibwo miss Vanessa yazanye agashya ko gushyira ibikoresho byongera ubwiza hanze, we ubwe ndetse nabakoresheje ibyo bikoresho bavuga ko ari qualite yambere ndetse ko bifasha cyane abantu bahuye nibibazo byuruhu mubuzima bwabo. Mu bikoresho bya miss Vanessa harimo puderi zo kwisiga mumaso, ibyo kwisiga ku munywa ndetse niibyo kwisiga ku maso[7]. Sibyo gusa ahubwo Miss Vanessa afite nibindi bikoresho bigendanye n'amaherena, udushene two mwijosi ndetse n' amasaha ndetse n'impeta[8].

Ibindi wareba hindura

.https://www.celebsagewiki.com/vanessa-raissa-uwase

.https://www.youtube.com/watch?v=M8ZbHVwGmlk

 
Vanessa Raissa Uwase

Amashakiro hindura

  1. https://hermajestyvanessa.com/
  2. "Archive copy". Archived from the original on 2021-10-25. Retrieved 2021-10-25.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  3. https://www.youtube.com/watch?v=5P2nFryQLig
  4. https://inyarwanda.com/inkuru/88322/video-miss-vanessa-winjiye-mu-bucuruzi-afungura-barresto-yatuganirije-ku-buzima-bwe-nibyum-88322.html
  5. https://www.youtube.com/watch?v=wPNd1Le3ddU
  6. https://www.youtube.com/watch?v=hS9-qoqA1Fg
  7. https://hermajestyvanessa.com/product-category/makeup/face-makeup/
  8. https://hermajestyvanessa.com/product-category/accessories/