Urwibutso Nicole

Urwibutso Nicole ni umukinnyi[1] umaze kwigarurira abakunzi b'umukino wa Basketball bitewe n'ubuhanga n'ubwitange agaragaza mu kibuga.

Ubuzima Bwite hindura

Urwibutso Nicole yavukiye[2] mu karere ka Gasabo mwaka mu 1994, ni wemuhererzi mu muryango w'abana batatu. Ubu akaba afite umugabo n'umwana[3] umwe w'umukobwa Yakuze arota siporo na siyanse bityo, inzozi ze zabaye impamo ubwo yinjiraga muri kaminuza y'u Rwanda agakina muri imwe mu makipe ku kigo.

Aho yanyuze hindura

Yatangiye siporo akiri mu ishuri rye 'O'level akina imikino itandukanye ariko uko imyaka yagiye ihita yaguye muri basketball. Kuva uwo mwanya yatangiye kwitabira amarushanwa y'amashuri nko muri Ecole Notre Dame de la Providence Karubanda[4] n'ahandi. Nicole si yakinye Basketball gusa ya kinnye[5] ubwo yigaga mu cyiciro cy’amashuri yisumbuye i Save bari batengetswe gukora siporo ariko we yakinaga imikino yose ishoboka ariyo Basketball, volleyball, Football na Handball. Ubusanze Nicole ni umukinnyi wa IPRC HUYE[6] ndetse akaba ari na we kapiteni wayo. Mu mwaka wa 2018 nibwo Nicole yinjiye muri iyi kipe ya IPRC HUYE avuye muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare. Akihakandagira yahise abahesha igikombe cya shampiyona bagikuye i Kigali bahigitse ikipe ya APR WBBC yari yari yarananiranye. Muri 2019 yaje gusubira mu ikipe ya Kaminuza y’u Rwanda i Huye aho yigaga dore ko yari anakuriye iterambere rya siporo muri iyi kaminuza (Minister of Sports). Nicole akimara gusoza amashuri ye muri kaminuza mu 2020 yagarutse mu ikipe ya IPRC HUYE ari na ho akiri.

Icyatumye akunda gukina hindura

Urwibutso Nicole ubwo yaganiraga na kigalitoday[7] bamubaza igituma akunda Basketball yaragize ati" Navuga ko gukina basketball nabikundishijwe n’umuryango wanjye, aho nakuriye ndetse n’aho nize amashuri yanjye. Muri TTC Save gukora Siporo byari itegeko, bityo nkurira muri ubwo buzima kugeza n’uyu munsi.Umwihariko wanjye watumye kunda basketball, muri football nakinaga kuri 11 kuko nakoreshaga akaguru k’imoso nkakunda kugwa ngatahana ibisebe, basketball nagiyezemo irandyohera gusa kubera ko basketball dutsinda buri kanya navuga ko ari ho urukundo rwayo rwazamutse cyane."

Urugendo Mu ikipe y'igihugu hindura

Mu mwaka wa 2012[8] nibwo Nicole yahamagawe bwa mbere mu ikipe y'igihugu mu bangavu batarengeje imyaka 18 mu marushanwa y'akarere ka gatanu yabereye mu Rwanda, gusa icyo gihe yari akiri muto ndetse hari benshi bamurushaga bituma mu bakinnyi batoranyijwe atisangamo. Muri 2014 Nicole yongeye guhamagarwa mu ikipe y’igihugu maze aza agaragaza ubuhanga dore ko yanagaragaye mu bakinnyi batoranyijwe bitabajwe mu gihugu cya Uganda mu mikino y’Akarere ka gatanu y’abatarengeje imyaka 18.

Reba aha hindura

  1. https://www.kigalitoday.com/imikino-11/indi-mikino/article/imikino-si-iy-abagabo-gusa-abakobwa-n-abagore-na-bo-barashoboye-ingero
  2. "Archive copy". Archived from the original on 2021-01-27. Retrieved 2022-05-13.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  3. https://inyarwanda.com/inkuru/116551/urwibutso-nicole-ukinira-ikipe-yigihugu-ya-basketball-yibarutse-imfura-116551.html
  4. "Archive copy". Archived from the original on 2021-01-27. Retrieved 2022-05-13.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  5. https://www.kigalitoday.com/imikino-11/basketball/article/kuba-basketball-ibitego-bijyamo-buri-kanya-biri-mu-byatumye-urwibutso-nicole-ayikunda
  6. https://www.kigalitoday.com/imikino-11/indi-mikino/article/imikino-si-iy-abagabo-gusa-abakobwa-n-abagore-na-bo-barashoboye-ingero
  7. https://www.kigalitoday.com/imikino-11/basketball/article/kuba-basketball-ibitego-bijyamo-buri-kanya-biri-mu-byatumye-urwibutso-nicole-ayikunda
  8. https://www.kigalitoday.com/imikino-11/indi-mikino/article/imikino-si-iy-abagabo-gusa-abakobwa-n-abagore-na-bo-barashoboye-ingero