Urwego rushinzwe intwari z'igihugu, imidari n'impeta by'ishimwe

Amavu n'amavuko

hindura

Urwego rw'igihugu rushinzwe intwari z'ighugu, imidari n'impeta by'ishimwe rwabayeho nyuma y'inama y'abaminisitiri yateranye ku italiki 31 Ukuboza 1995, igashyiraho komisiyo yari ifite inshingano zirimo:

  • Kugaragaza  ibizashingirwaho kugirango hamenyekane Intwari  z’Igihugu izo ari zo;
  • Gutegura umushinga w’Itegeko rigenga ibyerekeye Intwari z’Igihugu;
  • Gushaka umunsi ubereye kwizihizaho Intwari z’ u Rwanda.[1]

Iyi komisiyo yaje gusoza inshingano yari yahawe igaragaje ko intwari z'u Rwanda zikwiriye gushyirwa mu byiciro bitatu aribyo Imena, Imanzi, n'Ingenzi. ndetse yemeje ko umunsi uboneye wo kwizihizaho umunsi w'intwari ari 01 Gashyantare buri mwaka. Inama y’Abaminisitiri yo ku ya 09 Ukuboza 2001, yemeje Intwari 53 z’Ikubitiro, izishyira mu byiciro 2 ari byo Imanzi n’Imena.[2]

Inshingano

hindura
  • Kugira uruhare mu igenwa rya politiki yerekeye Intwari z’Igihugu n’itangwa ry’Imidari y’ ishimwe;
  • Gukora ubushakashatsi ku bikorwa by’ubutwari n’abavugwaho ubutwari, n’ibindi bikorwa by’ingirakamaro;
  • Kugaragaza no gushyira ku rutonde abakwiye kugirwa Intwari z’Igihugu n’abakwiye guhabwa Imidari y’ishimwe hashingiwe ku biteganywa n’Itegeko ribigenga;
  • Gutegura uburyo bwo gushima, gushimira no kurata Abanyarwanda cyangwa abanyamahanga baranzwe n’ibikorwa by’ubutwari n’ibindi bikorwa by’ingirakamaro kandi bihebuje;[3]
  • Gufatanya n’izindi nzego kwigisha no gukangurira Abanyarwanda, cyane cyane urubyiruko, umuco w’ubutwari;
  • Kwamamaza ibikorwa by’ubutwari;
  • Gutegura indangagaciro z’umuco w’ubutwari;
  • Gukorana n’izindi nzego bihuje inshingano ku rwego rw’Akarere cyangwa ku rwego Mpuzamahanga.[4]

Icyerekezo

hindura

Uru rwego rufite icyerekezo cyo  gushyiraho uburyo bwo kugaragaza, gushima, gushimira no kurata Abanyarwanda cyangwa abanyamahanga baranzwe n’ubutwari n’ibindi bikorwa bihebuje byagiriye u Rwanda akamaro ku buryo biba urugero rwiza,[5] nkuko bigenwa n'itegeko N° 13 bis /2009 ryo kuwa 16/06/2009 rigena Inshingano, Imiterere n’Imikorere by’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe.[6]

Reba Aha

hindura
  1. "Archive copy". Archived from the original on 2022-12-09. Retrieved 2023-02-04.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  2. "Archive copy". Archived from the original on 2023-02-03. Retrieved 2023-02-04.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  3. "Archive copy". Archived from the original on 2022-12-08. Retrieved 2023-02-04.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  4. "Archive copy". Archived from the original on 2023-03-23. Retrieved 2023-02-04.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  5. "Archive copy". Archived from the original on 2022-12-08. Retrieved 2023-02-04.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  6. "Archive copy". Archived from the original on 2023-03-23. Retrieved 2023-02-04.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)