Urubyiruko rw' abakorera bushake

kera murwanda

Umuco w’ubukorerabushake wabanje kuba mu bigo bikora imirimo itandukanye byakoreshaga abantu bize ibintu runaka bashaka kwiyongerera ubunararibonye.

Mu mwaka wa 2020 ubwo icyorezo cya COVID-19 cyadukaga mu Rwanda no ku isi, urubyiruko rw’abakorerabushake nibwo rwumvikanye cyane rufasha inzego za Leta mu iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda icyo cyorezo cyari cyahagaritse ubuzima bw’abantu.

Nyuma kandi haje kuza n’amasezerano yasinywe hagati y’abahagarariye uru rubyiruko na Porogaramu y’Igihugu Mbonezamikurire y’abana bato, aho buri mukorerabushake, mu mudugudu atuyemo yiyemeje kujya aganira n’ababyeyi bafite abana, akabigisha gutegura indyo yuzuye no kwita ku bana.

, Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Ubukangurambaga nIbikorwa by’Urubyiruko rw’Abakorerabushake, Richard Kubana yavuze ko bifuza ko urubyiruko ruba rwinshi mu bikorwa by’ubukorerabushake, hibandwa ku buryo buri wese yakwitanga mu bijyanye n’ubumenyi n’ubushobozi bwe.[1]


avuga ko urubyiruko rw’abakorerabushake ruhari uyu munsi rubarirwa mu bihumbi 600, bakaba bifuza ko rugera kuri miliyoni imwe n’igice [1.500.000].

Ati “Nibura nitugira abangana na miliyoni n’igice bakora neza, bafite uwo muco wo kwitangira igihugu byaba ari byiza.”

Kubana avuga ko kuri iyi nshuro buri wese ushaka kuba umukorerabushake azajya ahitamo urwego ashaka gutangamo umusanzu we, bitewe n’ibyo afitemo ubushobozi.

yavuzeko Dufite urubyiruko rwinshi rwize ibintu byinshi bitandukanye, barimo abaganga, abize ubuhinzi n’ubworozi, abanyamategeko n’abandi. bivuze ngo buriwese yakora ibyo yisangamo.

ibibangamira urubyiruko

hindura

'Ibibangamira urubyiruko rwabakorerabushake ni byinshi, harimo ivangura, kudashyira hamwe, kutumvikana, kubama mu makimbirane amwe asasiye yoroshe mu mitima atagaragara inyuma, ku buryo asandara akonona byinshi. Ivangura ry'amoko n'uturere twabayemo.''

ariko urubyiruko rwiyemeje gukorera hamwe.

amashakiro

hindura

https://www.rba.co.rw/post/Umuryango-Never-Aigain-Rwanda-urahamagarira-urubyiruko-kwirinda-ibyabuza-abandi-amahoro

  1. https://police.gov.rw/rw/amakuru/amakuru-ya-polisi/news-detail/news/urubyirukorwabakorerabushakerwiyemejekongeraimbaragamugukumiranokurwanyaibyaha/