Urubyiruko nk’ingufu z’igihugu rukwiye kwitabira amasomo ya Politiki
Urubyiruko nk’ingufu z’igihugu rukwiye kwitabira amasomo ya Politiki
hinduraKuba ngo nta gihugu gishobora gutera imbere nta politiki iriho, ngo urubyiruko narwo nk’ingufu z’igihugu rukwiye kwitabira amasomo ajyanye na politiki, kuko ngo ariho bazabonera umwanya wo gutanga umusanzu wabo ngo igihugu gitere imbere.
Ibyo byavuzwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 5 Werurwe n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ihuriro ry’igihugu nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda, ubwo mu karere ka Huye hatangizwaga ku mugaragaro ishuri rizajya ryigisha urubyiruko amasomo ajyanye na politiki.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ihuriro ry’igihugu nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya politiki mu Rwanda, Kayigema Anicet yagize ati: “Ni gahunda igamije kongera ubushobozi ubuhanga mu mitwe ya Politiki, ariko cyane cyane tukibanda ku rubyiruko kuko nibo bazubaka ubuyobozi bw’iyo mitwe ya Politiki mu minsi iri imbere.”
Bamwe mu rubyiruko bahabwa ayo masomo basanga hari icyo bungutse kuko ngo abaremamo kwigirira icyizere ndetse no gutinyuka kwitabira kujya mu nzego zifatirwamo ibyemezo.
“Aya masomo afite ikintu kinini yanyongreye kuko ubu nifitiye icyizere (self-confidence); nagizemo ubumenyi buhagije ku buryo ibintu bijyanye n’imiyoborere myiza ubu nabisobanukiwe neza ndetse no gutinyuka muri rusange gutanga umusanzu mu buyobozi. Ariya masomo adufasha gutyaza ubwenge cyangwa gutyaza ubumenyi kugira ngo bidufashe mu by’ukuri kwitegura cyangwa gutanga umusanzu mu miyoborere y’iki gihigu mu bihe bizaza, uko ibihe bigenda bisimburana niko n’Abayobozi bagenda basimburana, nk’urubyiruko rero ni twebwe maboko y’u Rwanda rw’ejo”, ibyo ni bimwe mu byatangajwe n’urwo rubyiruko.
Urubyiruko ruri mu mitwe ya Politiki mu muhango wo gutangiza ishuri ryigisha
amasomo ajyanye na politiki
Urubyiruko rero ngo rukaba tutagomba kujya rutinya kujya muri politiki kuko ngo ari wo muyoboro wo gutangiramo ibitekerezo bigamije iterambere ry’igihugu cyabo, nk’uko Kayigema Anicet, umunyamabanga nshingwabikorwa w’ ihuriro ry’igihugu nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya politiki mu Rwanda yabitangaje.
Kayigema yagize ati: “Niba rwa Rubyiruko rufite ubuhanga n’ubumenyi birumvikana ko ruzateza imbere imitwe ya Politiki ruturukamo, ariko noneho rugatekereza n’ibisubizo bijyanye n’ubuzima bw’igihugu n’ubuzima rusange bw’Abaturage b’u Rwanda. Aha rero icyo nabwira urubyiruko ni ukumenya ko Politiki atari ibibi gusa kandi ko nta gihugu gishobora gutera imbere nta Politiki iriho, n’uko urubyiruko rwakwitabira iyo mitwe ya Politiki bakaba inzobere mu byerekeye gutekerereza igihugu aheza hari imbere, kuko igihugu cyubakwa na Politiki nziza.”
wo gutangiramo ibitekerezo bigamije iterambere ry’igihugu cyabo, nk’uko Kayigema Anicet, umunyamabanga nshingwabikorwa w’ ihuriro ry’igihugu nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya politiki mu Rwanda yabitangaje.
Kayigema yagize ati: “Niba rwa Rubyiruko rufite ubuhanga n’ubumenyi birumvikana ko ruzateza imbere imitwe ya Politiki ruturukamo, ariko noneho rugatekereza n’ibisubizo bijyanye n’ubuzima bw’igihugu n’ubuzima rusange bw’Abaturage b’u Rwanda. Aha rero icyo nabwira urubyiruko ni ukumenya ko Politiki atari ibibi gusa kandi ko nta gihugu gishobora gutera imbere nta Politiki iriho, n’uko urubyiruko rwakwitabira iyo mitwe ya Politiki bakaba inzobere mu byerekeye gutekerereza igihugu aheza hari imbere, kuko igihugu cyubakwa na Politiki nziza.”
nshuro ya mbere, ishuri nk’iri ryafunguwe mu mujyi wa Kigali, none ubu nyuma yo gufungurwa mu Ntara y’amajyepfo, aho rifite icyicaro mu karere ka Huye, ngo hazanafungurwa n’andi nk’ayo mu ntara zose z’igihugu, hagamijwe kongerera ubumenyi urubyiruko rwibumbiye mu mitwe ya politiki inyuranye yo Rwanda kugirango rukomeze kugira uruhare mu iterambere ry’imitwe ya politiki bakomokamo ndetse n’iry’igihugu muri rusange