Umuvugo
Umuvugo mu muco
hinduraUrugangazi rwo mu mpundu !
Mwumve mwese bantu b’isi,
Ndate Immana isumba byose,
4 Rugira twambaza y’iteka
Itetse ku ntebe y’ubwiza,
Ikeye ikamba ly’urwererane ;
Igira uruhanga rubengerana,
8 Rurabagirana impuhwe n’ubwuzu.
Amahoro ayuzuye mu gituza,
Umutima wubatsemo urugwiro ;
Ifite n’inkindi itatse ubwema,
12 Iliho uburanga buzira impiza.
Iteka, iteka libuze hilya,
Bizira intangiro y’ibanze,
Ijuru licyîjimye ali burindi
16 Aho iyi si itûye itarâhâza ;
Ijoro n’umunsi ali akatâzwi,
Umuyaga, icyunzwe, nta kirâba :
Immana yahoze iruzi byose,
20 Yo izira intangiro y’ubugingo.
Ni rudahinduka mu mimerere,
Ntiyatinda ngo ibone akantu ;
Igire icyo yunguliraho ubwenge,
24 No mu buhanga itêre intambwe,
Ibiremwa ihanga yarabihoranye :
Nta cyo ihimba icyêrekerewe.
Ntiyajya na mbere mumibêre :
28 lrahamye mu ndeshyo bikabije.
Si igicâgate irasagambye.
Ntiyashobora gukura na busa :
Urugero rwayo irasendereye
32 Ni urudahezwa mu gihagararo.
Ubugali bwayo buzira iherezo,
Ubwiza iteye buratanilije ;
Ubuhame kandi ntibushyikirwa,
36 Igira uburanga utâgereranya
Ifite ubushongore bw’urujeje,
Ni uruhwijima iyo uyireba
Uyitegereje ni uruyobera
40 Usanga ihunzemo urunyenyeli
Irabengerana ubuhwêkereza
Ijimagijeho n’ubutayoberana.
Ni yo rukumbi idasumbanirwa
44 Itêye ingingo ururinganire.
Umukiro wose wayigishiyemo :
Iyo wayibonye ntûbaliliza ;
Usanga ikagatiye ibyo wabonye
48 Ibyo wifuza ibiruta ubwiza.
Ikaduhugisha kurora iby’isi,
Amaso yombi tuyayihanze.
Uburatwa yâtêwe ntibuhezwa :
52 Rurema rwacu irushya abahimbyi.
Kamere yayo uyikoze mu mizi,
Immana ni imwe, ikaba rukumbi.
Ubumungu ntibwaba urusange :
56 Ntibwahûrirwaho na byinshi.
Nitwa umuntu nâwe ukaba we ;
Ni ko n’abandi bameze iyo bava ;
Kamere yacuni urusange :
60 Twabuhuliyeho ubumuntu
Naho kamere yo kwitwa Immana,
Nta kizimulira kuyivumba ;
Ihanitse mu bicu ahadashyikirwa
64 Ibyaremwe ikabisiga hasi.
Immana ikitegereza byose,
Abantu, ibindi, Abamarayika.
Ikanîrêba na yo uko itêye,
68 Izarora ibiliho n’ibitarâba.
Ikavuga ljambo libikukumbye,
Ikalyirangilizamo ubwayo,
Iti : « Ndi Immana Nyili-ubutangwa
72 Ibindi nkabigenga uko nenda ! »
Ijambo itoboye ityo yibwira,
Ntilibe nk’uru rusaku rw’amajwi.
Likaba Mwana Rugira ibyara,
76 Kamere bombi imwe ya rukumbi.
Ishema n’icyûsa bakabihwanya,
Ntibabe insumbane ku buranga,
Ubwiza bwabo ntibube ukubili :
80 No mu bubâsha bakaba impanga.
Nyamara bombi ubyîtegereze,
Ntibabe ikimane mu gihagararo ;
Baba umwe muli kamere itagabanywa ;
84 Naho mu bindi bavangûye.
Immana byose iramutse kurema,
Igize iti : « Ikintu nikibe none! »
Ijambo itangisha ubugingo,
88 Ni uwo Mwana ibitegekêsha.
Ni we Ilihanga ibikili mu busa,
Immana izira amagambo menshi :
Ivuga ilyo lyayo ifite rukumbi,
92 Ikiremwe cyose likaba ngombwa.
Immana umunsi yâliceceka,
Isi yacûka kubona ikiremwa.
Byose libigenga ubutangwa
96 Bikaliyoboka likaba Immana
Jambo rero akamenya IBANZE ;
Ibanze PATRI akalimenya atyo.
Uko birebanamo ubumungu,
100 N’ubwo bwiza busendereye,
N’iyo nyanja itagira inkombe,
Yo kuba inyange itagira impiza,
No kuba irebero ly ‘uburanga,
104 No kuba isôko itemba inshyushyu ;
Ali amasangano ya byose,
Ali igikundiro cy’uruyobera,
Ali uruhwijima rw’uburenzi,
«108 Ali n’umurava ureshya urukundo :
Ubwo bagakundana by’uruyobera ;
Imitima yabo ikimaliramo ;
Ntibaruhûke kwîyuhirana
112 Iliba litembamo ubwo buranga.
Nyamara urwo Rukundo bahâna,
Ntirugereranywe n’urwo muli twe :
Si ubushyuhe buhera mu nda,
116 Si ubuhimbârwe buyôka !
Urwo ruba Immana itâtse ubwêma
Kamere yayo ikaba iya Jambo,
Ikaba iya PATRI, imwe rukumbi
120 Ntibabe insumbane ku Bumungu.
Maze Rukundo rw’Iyaduhanze
Akaba umusôzo wo mu Bumungu ;
Akagurumanira atyo mu MMana,
124 Ikamwikunda, ikamudukunda.
Abatatu bose ni amahwane
Indeshyo yabo barajijisha,
Uruger. barurêshya uruyobeza,
128 Ikuzo likangana kuli bose.
Ntibâtangiye mu bugingo,
Ubujya-kera baba nk’impanga ;
Ubuzima bâbwôzemo iteka,
132 No mu burambe bazira iherezo.
Ikibagereranya cy’ibyo murora,
Ni ili zzuba litubonêsha :
Ntimuliyobewe ni ikibumbe
136 Cyôga mu ijuru ly’ikirere.
Ibishashi lirasa bili ukwabyo :
Bilikomokaho bigashwara,
Likabikwiza mu nsi hose,
140 Naho liganje i walyo mu bicu
Muli kamere y’ibishashi byalyo,
Haba ubushyuhe budususurutsa.
Bwâgusanga utitira wese,
144 Imbeho igahunga ikava mu mubili.
Urêbye izzuba uko lyahanzwe,
Ni ikibumbe cyâka umuliro.
Ibishashi ntûbivangitiranye :
148 Byitarûye isôko bivamo.
Ubushyuhe ibishashi bikurubana,
Izzuba libuhuje na byinshi :
Buba mu muliro, buba ku bulili ;
152 Ubuva mu zzuba bifite isano.
Mungu PATRI ali we ISOKO,
Tubigereranye abe nk’Izzuba ;
Ibishashi byalyo bibe nka Jambo,
156 Na we Urukundo abe nk’Ubushyuhe
Izzuba lyaremwa mu kirere,
Ibishashi byâshwâye ako kanya,
N’Ubususuruke bijyânira ko :
160 Ibitatu biba impanga z’umurabyo.
Inzira bikulikiraria, itegereze :
Igikuru cyazanye n’urubyâro ;
Immana y’ikomôka nk’uko,
164 Uretse ko itâremwe nk’izzuba.
Ni Umubyâra-Jambo iteka.
Ntiyamuvûtse ngo bihinire aho ;
Icyo izilikanye ni We yibaruka
168 Iranamubyara ubu mbikubwira.
Iteka kandi ubutabihwema,
Barakomôkaho uwo Urukundo ;
Baramusâma urwiyungiranye,
172 Kuba bataruhuka gukunda.
Ni uko bahora Abatatu mu bumwe ;
Batêye batyo kamere yabo.
Ubwo bayihuliyeho itagabanywa,
176 Ntibabe ikimane bakatura
Mwumve ibya kamere itavumbwa,
Ko ali yo shingiro ly’intayega,
Liha Ubutatu bwaremye byose,
180 Kutaba ba Mungu mu bwinshi.
Ngaruke nongere mbigereranye :
Izzuba n’ibikomoka muli lyo,
Uko byavutse burabyo impanga,
184 Nta kibije rnbere n’akanya
Abatatu bibashushanya neza :
Nta watanze undi kuba Immana
Barabireshya ubuzira hilya,
188 Ikuzo balihatse uburinganire.
Iyobera aho lizingiye ngaha :
Kamere yabo ni mwimereli ;
Umwe ntayendaho nk’urusange,
192 Ngo undi ayijyaneho urwe nk’abantu.
Ibyo mu bumuntu ntimubiyobewe :
Turabusangira uko tuvûtse.
Ubyâwe atwendaho agashushanyo ;
196 Immana ibyigenzamo ukundi.
Kamere yayo ijyanwa uko ili:
Ubâye Immana arayikukumba,
Umukulikiyeho akayikubira ;
200 Ntibayisangire gusa nka twe.
Kamere rero yo kuba Mungu
Kuko itâgabanywamo kabili
Itânahongorwa ali rukumbi,
204 Izira ubutâmire bw’imibili.
Ikabaha kuba lmmana imwe bose,
Izira iya kabili zabuhwânya ;
Rurema rwahanze ibitali We,
208 Abatatu bâtûriye mu bumwe.
Iyobera ngilyo lihatse ayandi :
Ushyire mu bwenge ulihe n’ubwuzu ;
Ntûlitêshukeho ulikunde :
212 Uligire igihozo igihe cy’amâge.
Niba ulyumva nâbi nâbi,
Ugire uti: «ndi injiji birasanzwe »
Immana izaguha inema nyinshi,
216 Iguhete ukwemera kugukwiye.
Uyisabe ikwungure ubujijûke.
Aho izâshakira kuguhemba,
Izagutûze ingoro y’i jabiro ,
220 Aho uzahâga Abatatu neza.
Amahame wemeraga uhumilije,
Uyîtegereze uyashire inyota ;
Ubijyemo wishyire wigarure,
224 Ugumye ubitunge ubuziraherezo.
Immana ikwûhire ubudatûza,
Amaliba yayo uhore uyavôma
Uhâge ubukire bwo mu rukundo
228 umutima usendêrerno Immana.[1]