Umushinga w’amashanyarazi akomoka ku zuba

Umushinga w’amashanyarazi akomoka ku zuba mu karere ka Rwamagana Umurenge wa Rubona

hindura

Mu muhango wo gusura umushinga w’ingufu z’amashanyarazi akomoka ku zuba ‘Solar Energy Power Plant’ wubatswe mu murenge wa Rubona mu karere ka Rwamagana, kuri uyu wa kane tariki 12 Gashyantare 2015, Tony Blair wabaye Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza akaba n’Umujyanama wihariye wa Perezida w’u Rwanda yasabye abashoramari kuzana imari mu Rwanda nk’igihugu abona ko kitarimo ruswa ugereranyije n’ahandi.

Tony Blair yatemberejwe umusozi wubatsweho izo ngufu z’amashanyarazi akomoka ku zuba, mu murenge wa Rubona ku mudugudu w’Agahozo, akaba yasobanuriwe byinshi kuri izo ngufu ndetse na we afata amafoto y’aho hantu.

Blair ukuriye ibikorwa bya AGI (Africa Governance Initiative) yatangarije abanyamakuru ko uyu mushinga ari igikorwa gikomeye, ndetse ngo ni ikimenyetso cy’imikoranire myiza y’u Rwanda n’amahanga ndetse ngo ni urugero rw’aho u Rwanda rugomba kuba.

Yavuze ko kuba uyu mushinga waruzuye ari ubushake bwa Leta y’u Rwanda mu kunoza ishoramari ngo kuko u Rwanda nirwo rwatumye umushinga ushyirwa mu bikorwa ku buryo bwihuse.

Ati “Abantu aho ariho hose baba baturutse bashobora gushora imari yabo mu Rwanda kuko nta ruswa ihari, iki ni ikintu gikomeye ku bashoramari baturuka mu bindi bihugu, jyewe n’abantu banjye twabashije kubaka ubushobozi muri Leta y’u Rwanda mu bijyanye no kureshya ishoramari mpuzamahanga, ni ikintu gikomeye kuko ubu Leta y’u Rwanda ifite ubushobozi bwo gukora imishinga ikomeye y’igihugu, izi ngufu z’amashanyarazi ni ikimenyetso.”

Abajije niba mu myaka ibiri isigaye ngo Leta y’u Rwanda igere ku ntego yayo yo kugeza amashanyarazi ku baturage bayo 70% by’ingo bizashoboka, yavuze ko ari igitekerezo cyiza ariko gisaba imbaraga nyinshi n’umuhate kugira ngo bigerweho, avuga ko ubushake aribwo bwa mbere kandi kuba u Rwanda ari igihugu gito ngo binashoboka.

Tony Blair yabajijwe icyo atekereza kuri manda ya gatatu ya Perezida nk’umujyanama we, avuga ko ibyo ntacyo yabivugaho kuko ngo nk’umujyanama yemerewe kudashyira ku mugaragaro ibyo abitekerezaho.

Musoni James yavuze ko umushinga wo kubyaza amasumo ya Rusumo mo ingufu z’amashanyarazi, ubu ingengo y’imari ihari, ibihugu bya Tanzania, U Burundi n’u Rwanda bikaba byaratanze icyo bisabwa, ndetse ngo na Banki y’Isi yamaze gutanga amafaranga ku buryo mu mpera za 2018 umushinga uzaba warangiye.

Ingufu z’amashanyarazi akomoka ku zuba ‘Solar Energy Power Plant’ zashyizwe mu murenge wa Rubona, zubatswe n’ikompanyi GiggaWatt Global yo mu gihugu cy’Ubuholandi ariko ikaba yaraguzwe n’Abanyamerika, aho akayabo ka miliyoni 23,5 ariyo yakoreshejwe ku bikorwa byose.

Izi ngufu z’amashanyarazi akomoka ku zuba zatangiye gukora kuva muri Nzeri 2014, zikaba zarongereye 6% ku ngano y’amashanyarazi u Rwanda rwari rufite, aho muri rusange zongereye MegaWatt 8,5.

Mu kiganiro kirambuye Minisitiri w’Ibikorwaremezo James Musoni yagiranye n’abanyamakuru, yavuze ko nta shiti u Rwanda ruzagera ku ntego za EDPRS II, ku buryo muri 2018 ingo 70% zizaba zifite amashanyarazi.

Yavuze hari intego ebyiri mu bijyanye no kugira ingufu z’amashanyarazi; intego ya mbere bikaba arni ukugira MegaWatt 563, mu gihe u Rwanda ubu rufite MegaWatt 160, bisaba ko hazongerwaho izindi MegaWatt 400, akazi Musoni avuga ko gakomeye.

Yavuze ko uyu munsi hari imishinga igiye gutangira muri uyu mwaka izongera amashanyarazi yari asanzweho akagera kuri MegaWatt 300, ariko ngo muri uyu mwaka honyine MegaWatt 70 ziziyongeraho ziturutse kuri MegaWatt 25 zizava muri KivuWatt, umushinga wa Gishoma (Rusizi) uzatanga MegaWatt 15 n’izindi MegaWatt zizava muri Kenya ngo umuyoboro uzuzura muri Nzeri 2015.

Musoni yavuze ko imishinga irimo uwa Rusumo uzatanga MegaWatt 89 ndetse n’imishinga irimo pipline, Nyabarongo II uzatanga MegaWatt 120, n’indi mishinga yiyongera ku ngomero ntoya.

Minisitiri Musoni ati “Mfite ikizere ko mu mwaka wa 2018 tuzaba dufite MegaWatt zirenga 500.”

Minisitiri Musoni yavuze ko impungenge Abasenateri bagaragaje ko u Rwanda rutazagera ku ntego yo kugeza amashanyarazi ku baturage kugera kuri 70% zifite ishingiro, ngo kuko hari ingomero Leta yashoyemo amafaranga ariko ubu zidatanga umusaruro, gusa ngo hafashwe umwanzuro wo kuziha abikorera bakaba aribo bazicunga.

Musoni James yavuze ko hakenewe miliyoni 900 z’amadolari ($900m), kugira ngo ahari ibikorwa remezo hagezwe amashanyarazi, ndetse n’ingo ziyafite zive kuri 23% zigere ku ntego Leta yihaye. Leta y’u Rwanda ngo izatanga 50% andi akazatangwa n’abashoramari.

Intego ya kabiri ni iyo kugeza amashanyarazi mu ngo hakoreshejwe ingufu zindi nk’izuba, Leta ngo ikaba ifite ikizere ko hari abantu benshi bifuje kubishoramo imari.

[1]

  1. https://ar.umuseke.rw/tony-blair-yasabye-abashoramari-kuza-mu-rwanda-kuko-nta-ruswa-ihari.hmtl