Umukwe
Umukwe ( Son -in-law) ni izina ry'ikinyarwanda rihabwa umuntu w'igitsina gabo wamaze kurongora umukobwa wo mu muryango uyu n'uyu nk'isano aba agiranye n'uwo muryango wamuhaye umugore. Kwemererwa kwitwa umukwe bibanzirizwa n'imihango yo gusaba umugeni ariwe mukobwa mu muryango washimwe imico n'imyifatire bigaragara kuri uwo mukobwa.Umugeni ni imbusane (ikinyuranyo) cy'umukwe.[1]