Teta ni umukinnyi wa Volleyball[1] watangiye gukina volleyball cyane mu mwaka 2014 ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye i Rwamagana mu rwunge rw’amashuri rwitiriwe Mutagatifu Aloyizi (St Aloys). Yashyize imbaraga nyinshi muri uyu mukino dore ko byaje no kumuhesha guhamagarwa mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 (U20) mu mikino nyafurika aho baje gusezerera Cameroon muri ½ maze bakatisha itike yo kuzakina igikombe cy’isi[2] cyabereye muri Mexco.

Aho akina hindura

Teta Zulphat[3] ni umukinnyi w’ikipe ya IPRC KIGALI WVC aho yayinjiyemo mu mwaka wa 2018 ubwo yari aje kwiga mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye. Mu minsi ishize yari arimo gufasha ikipe ya Kigali Volleyball Club mu mikino itandukanye ariko ntaraba umukinnyi wayo burundu.

Reba aha hindura

  1. https://www.kigalitoday.com/imikino-11/indi-mikino/article/imikino-si-iy-abagabo-gusa-abakobwa-n-abagore-na-bo-barashoboye-ingero
  2. https://www.kigalitoday.com/imikino-11/indi-mikino/article/imikino-si-iy-abagabo-gusa-abakobwa-n-abagore-na-bo-barashoboye-ingero
  3. https://www.kigalitoday.com/imikino-11/indi-mikino/article/imikino-si-iy-abagabo-gusa-abakobwa-n-abagore-na-bo-barashoboye-ingero