SteelRwa
Uruganda rwa SteelRwa
hinduraUruganda rwa SteelRwa rukora ibyuma bikoreshwa mu bwubatsi ruherereye mu intara y'iburasirazuba aKarere ka Rwamagana umurenge wa Mwurire mu icyanya cyahariwe inganda cya mwurire
uru ruganda rwa SteelRwa, ruyobowe na Sandeep Phadnis nk'umuyobozi mukuru warwo akaba ari umushinwa
SteelRwa yatanze inkunga
hinduraUru ruganda rukora ibikoresho by'ubwubatsi tariki 04 Gicurasi 2022 rwageneye ako karere ka Rwamagana inkunga y’amabati 700 azafasha mu gusakara inzu z'abatishoboye.
Sandeep Phadnis, yavuze ko ibi biri muri gahunda y’ibikorwa by’iterambere basanzwe bakora byo gufasha abatishoboye Iki ni igikorwa cya kabiri dukoze muri uyu mwaka, ubushize twakoze nk’ibi, dushyikiriza inkunga ishyirahamwe ry’ababyeyi bapfakajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi Ubu rero twatekereje gutanga isakaro, ni igikorwa gito, ariko turizera ko imiryango 65 izabasha kuba mu nzu zisakaye bityo bigatuma ababagana barushaho kubona ibyo bacyeneye binyuze mugutanga amakuru kubantu bashaka kwangiza uruganda tugatangira amakuru kugihe.[1]
SteelRwa yaboneye igisubizo imyotsi iva mumashini z'uru ruganda
hinduraUmuyobozi Mukuru w’uruganda rwa SteelRwa, Sandeep Phadnis yasobanuye ko bakoze ibishoboka byose bashora miliyoni 400Frw bagura imashini ibafasha gukumira imyuka iva mu mashini zishongesha ibyuma Yavuze kandi ko ibyuka byazamukaga mu kirere, ubu ngo ntibikizamuka biguma hasi kubera iyi mashini bigatuma ibyotsi bigabanuka mukirere maze nabaturage bahegereye bakabasha guhumeka neza bitababangamiye.[2]