NEP (National Employment Program) Kora wigire ni gahunda yatangijwe na leta y'u Rwanda, igamije guteza imbere urubyiruko mu kwihangira imirimo idashingiye kubuhinzi hibandwa cyane ku rubyiruko, abagore, n'abafite ubumuga[1]

Amateka hindura

NEP Kora wigire, Yashizweho mu mwaka wa 2014, ikaba ari gahunda ya leta, ikora muburyo bwo kuyobora, gutanga inama ndetse no gutanga umusaruro. NEP kora wigire ni ihuriro ry'ibigo byinshi bigamije gutanga amakuru yo gutegura imyuga, amakuru n'amahugurwa mu bijyanye no gushakisha akazi hamwe n'izindi nkunda z'ubujyanama zishobora kuvamo cyangwa kubyara akazi. Ibigo byambere bya NEP byashyizwe mu mugi wa Kigali, Akarere ka Musanze hamwe n'Akarere ka Huye. NEP Kora wigire nurubuga rwashyizweho n'Ikigo gishinzwe iterambere mu Rwanda (RDB) kugirango bagere kuri benshi bifashishije ikorana buhanga[2]

Ibyagezweho hindura

Nyuma y'imyaka itanu NEP Kora wigire yagize umumaro cyane, aho yafashije urubyirko mu kongera ubumenyi no kunoza ibyo bakora biciye muri gahunda ya Made in Rwanda, NEP kora wigire ikaba yaratanze amahugurwa mu bigo bitandukanye by'imyuga iyaha urubyiruko mu bice bitandukanye harimo ububaji, guteka no kwakira abashyitsi,ubwubatsi, gusudira ndetse n'ubukanishi.[3]

Intumbero hindura

NEP Kora wigire ni imwe muri gahundaza leta zitezweho kuzamura umubare w'urubyiruko n'abagore rw'ihangira imirimo idashingiye kubuhinzi kugera kuri (75%) abarangije aya mahugurwa bahambwa inguzanyo zo kubafasha gushyira mubikorwa imishinga yabo aho babasonera kuva kuri 20% kugera kuri 50% bitewe n'ingano y'inguzanyo kandi bagashobozwa kubona ingwate biciye muri BDF. Intego ya kabiri ya NEP kora wigire nuguteza imbere umuco wo kwihangira imirimo ndetse n'imishinga mito cyangwa iciriritse ikabasha gushyigikirwa[4]

Aho Byakuwe hindura

  1. "Archive copy". Archived from the original on 2022-02-02. Retrieved 2022-02-02.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  2. "Archive copy". Archived from the original on 2022-02-02. Retrieved 2022-02-02.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  3. https://www.kigalitoday.com/uburezi/ibikorwa-by-uburezi/article/nep-kora-wigire-imaze-kwigisha-imyuga-urubyiruko-ibihumbi-45
  4. "Archive copy". Archived from the original on 2022-02-02. Retrieved 2022-02-02.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)