Kurinda Amashyamba Kimeza

Amashyamba kimeza ni amashyamba yimejeje afite ibiti byimejeje ndetse nibindi binyabuzima bibamo bikaba bihaba nta muntu wabigizemo uruhare.[1]

Amashyamba mu Rwanda hindura

Amashyamba ni kimwe mu mitungo ya kamere u Rwanda rugifite byumwihariko amashyamba ya kimeza bikaba akarusho kuko bifasha mw'ibungabungwa by'urusobe rw'ibinyabuzima.[2]

Mu Rwanda dufite amashyamba kimeza hari amanini n'amato. mu mashyamba u Rwanda rufite harimo amashyamba azwi nka Gishwati, Nyungwe ndetse n'ishyamba rya mukura.[3]

Akamaro k'amashyamba hindura

Amashyamba abahanga bemezako ari nk'ibihaha byisi kuberako anyunyuza umwuka urimo ubumara (Carbon) mu ndimi zamahanga, nkuko bidashobokako umuntu abaho nta bihaha afite niko n'isi idashobora kubaho idafite amashyamba.[4]

kwita no kurinda amashyamba kimeza mu Rwanda hindura

Guverinoma y'U Rwanda yahagurukiye ikibazo cyaba rushimusi bibiti bituma bagabanuka ndetse hafashwe n'ingamba zikaze zo kurinda amashyamna. mu ngamba zafashwe zirimo kongerera abaturage ubumenyi kugirango bizamure imyumvire bafite kukurinda Amashyamba ariko hakanashyirwaho n'uburyo abaturage bakwiteza imbere ariko banarinda amashyamba.[5] Mu intangiriro amashyamba 20 niyo yashizwe mu azabanza kwitabwaho ariko uko ubushobozi buboneka nandi akazakomeza kwitabwaho. mu rwego rwo kurinda amashyamba kandi hashyizweho gahunda yo gutera ibiti bikavangwa n'imyaka cyane cyane ahegereye ya mashyamba akeneye kurindwa kugirango abaturage nibakenera ibiti bakoreshe ibyo batangije Amashyamba.[6]

Reba hindura

  1. https://www.lawinsider.com/dictionary/natural-forest
  2. https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibimera/article/amashyamba-kimeza-107-asigaye-mu-rwanda-ashobora-kuzimira
  3. "Archive copy". Archived from the original on 2021-02-16. Retrieved 2022-04-08.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  4. https://www.bbc.com/gahuza/amakuru-59272357
  5. https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibimera/article/amashyamba-kimeza-107-asigaye-mu-rwanda-ashobora-kuzimira
  6. https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibimera/article/amashyamba-kimeza-107-asigaye-mu-rwanda-ashobora-kuzimira