Ipapaya

(Bisubijwe kuva kuri Ipapayi)

Ipapaya ni urubuto ku isoko rusigaye ruhenda, nyamara uruteye ntiharenga umwaka rutarera kuko ni rumwe mu mbuto zera vuba. Mu kurya ipapayi urarihata ukanakuramo utubuto tw’imbere kuko nubwo natwo ari umuti ariko turarura.[1][2][3][4][5]

Ipapaya
amapapayi

Ipapayi rikize kuri byinshi: hindura

  • Vitamini A
  • Vitamin C
  • Vitamini E
  • Beta-carotene
  • Papain-amata yaryo
  •  
    igiti cy'ipapayi
    Imyunyu-ngugu itandukanye[1][2]

Akamaro k’ipapayi ku buzima hindura

  • Ipapayi ni umuti uvura kwituma impatwe cyangwa kutituma. Kurirya byibuze gatatu ku munsi birabivura
  • Amata yaryo azwiho gukoreshwa mu nganda zikora shikareti n’izibika inyama mu makopo. Ndetse anatuma inzoga zo mu nganda zigumana umwimerere wazo.
  • Irinda kanseri cyane cyane iyo mu Mara kuko ryoza mu nda
  • Ku barwaye diyabete ni ryiza kuko nta sukari nyinshi ibamo. Agakombe k’umutobe waryo kaba gafite garama 8.3 gusa.
  • Rifasha mu kugabanya umubyibuho kuko uretse kuba ridafite isukari nyinshi rinatera igihagisha bityo ntube warya byinshi.
  • Rizwiho kurinda indwara zinyuranye z’umutima kuko rituma amaraso atembera neza.
  • Nk’urubuto rukize kuri vitamin C, rifasha mu kongera abasirikare barinda umubiri no kubongerera ingufu
  • Ku bagabo rifasha igitsina mu kongera umurego mu gihe cy’imibonano kuko rizwiho kuzibura imitsi y’amaraso
  • Rirwanya cholesterol mbi mu mubiri. Iyi twavuzeko ituma imitsi y’amaraso iziba kuko iba imeze nk’iyagiyeho ingese.
  •  
    amapapayi
    Nkuko twabibonye rikize kuri vitamin A. Iyi izwiho kurwanya ubuhumyi n’izindi ndwara z’amaso
  • Kurirya birwanya rubagimpande, kuribwa mu ngingo n’ubundi bubabare bunyuranye
  • Rifasha mu gutunganya uruhu no kururinda gusaza. Niyo mpamvu hari amavuta yo kwisiga usanga rivanzemo
  • Ku bakobwa n’abagore rirwanya kuribwa uri mu mihango.
  • Waba uvuye ku kazi unaniwe cyane? Hita urya ipapayi kuko riragufasha kumva uruhutse kuko rirwanya stress.
  • Amababi yaryo akiri mato aribwa nk’imboga. Uko bitegurwa tuzabivugaho.
  • Imbuto zaryo zizwiho kurwanya inzoka zo mu nda kimwe n’amata yaryo. Nabyo tuzabivugaho ukwabyo.[1]

Ibindi hindura

  1. Rihabwa umwana ari uko byibuze agejeje amezi 8. Kuko ni rumwe mu mbuto zishobora gutera ubwivumbure.
  2. Kurirya ridahiye neza bishobora kukuryaryata ku munwa no ku rurimi kubera amata yaryo. Ni byiza kurirya rihiye neza.
  3. Umugore utwite agomba kwirinda iridahiye neza kimwwe n’amata yaryo iyo ridahiye kuko byagaragaye ko rihungabanya umwana uri mu nda iyo ririwe ari ribisi
  4. Uririye rikakugwa nabi, ubwo umubiri wawe uba urigiraho ubwivumbure. Urarizibukira.[1]

Amashakiro hindura

  1. 1.0 1.1 1.2 1.3 https://umutihealth.com/ipapayi/
  2. 2.0 2.1 https://umutihealth.com/imbuto-zipapayi/
  3. https://www.kigalitoday.com/amakuru/utuntu-n-utundi/article/wari-uzi-ko-imbuto-z-ipapayi-zifasha-mu-kurwanya-inzoka-zo-mu-nda-sobanukirwa-ibyiza-by-ipapayi
  4. https://igihe.com/ubuzima/inama/ipapayi-ishobora-kuvura-indwara-zikomeye
  5. https://inyarwanda.com/inkuru/80182/waba-uzi-umumaro-w-ipapayi-ku-buzima-bwawe-80182.html